Ibyah 7:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfurukaenye z'isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugirango hatagiraumuyagauhuhamu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.

2Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy'Imana ihoraho, arangururaijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n'inyanja ati

3“Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw'imbata z'Imana yacu.”

4Numvaumubarew'abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y'Abisirayeli.

5Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Rubeni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Gadi
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.

6Abo mu muryango wa Asheri
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Nafutali
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Manase
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.

7Abo mu muryango wa Simiyoni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Lewi
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Isakari
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.

8Abo mu muryango wa Zebuluni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Yosefu
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Benyamini
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.

9Hanyuma y'ibyo mbona abantu benshiumuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'amoko yose n'indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n'imbere y'Umwana w'Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y'imikindo mu ntoki zabo,

10bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak'Imana yacu yicaye ku ntebe n'ak'Umwana w'Intama.”

11Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubitahasi bubamye imbere y'intebe, baramya Imana bati

12“Amen, amahirwe n'icyubahiro n'ubwenge n'ishimwe, no guhimbazwa n'ubutware n'imbaraga bibe iby'Imana yacu iteka ryose, Amen.”

13Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”

14Ndamusubizanti “Mwami wanjye, ni woweubizi.”Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y'Umwana w'Intama.

15Ni cyo gituma baba imbere y'intebe y'Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.

16Ntibazicwa n'inzaraukundi, kandi ntibazicwa n'inyotaukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,

17kuko Umwana w'Intama uri hagati y'intebe y'ubwami, azabaragira akabuhiraamasōko y'amazi y'ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>