Ibyah 8:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk'igice cy'isaha.

2Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y'Imana bahabwa impanda ndwi.

3Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y'abera bose, ayishyire ku gicaniro cy'izahabu kiri imbere ya ya ntebe.

4Umwotsi w'umubavuuva mu kubokokwa marayika,uzamukanaimbere y'Imana n'amashengesho y'abera.

5Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuzaumurirowo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n'inkuba zihinda, n'imirabyo n'igishyitsi.

6Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.

7Uwa mbere avuza impanda. Hakurikirahouruburan'umurirobivanze n'amaraso, bijugunywamu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy'isi kirashya, kimwe cya gatatu cy'ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.

8Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk'umusozimuniniwakaumurirokijugunywamu nyanja, kimwe cya gatatu cy'inyanja gihinduka amaraso,

9kimwe cya gatatu cy'ibyaremwe byo mu nyanja bifiteubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy'inkuge kirarimbuka.

10Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk'urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy'inzuzi n'imigezi no ku masōko.

11Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy'amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n'ayo mazi kuko yasharirijwe.

12Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi, na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri bikorwaho, kugirango kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n'ijoro ni uko.

13Ndareba numva ikizu kigurukakiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n'abari mu isi ku bw'ayandi majwi y'impanda z'abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>