Ibyah 9:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwaurufunguzo rwo gufunguraurwobo rw'ikuzimu.

2Ifunguraurwobo rw'ikuzimuruvamoumwotsiucumba nk'uw'itanura rinini, izuba n'ikirere byijimishwa n'umwotsi wo muri urwo rwobo.

3Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwaubushobozi bwo gukoraibyo sikorupiyozo mu isi zibasha gukora.

4Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy'Imana mu ruhanga rwabo.

5Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyoiyo iriyeumuntu.

6Muri iyo minsi abantu bazashakaurupfu ariko ntibazarubonana hato, bazifuza gupfa arikourupfu ruzabahunga.

7Ishusho y'izo nzige yasaga n'iy'amafarashi yiteguriweintambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n'amakamba asa n'izahabu, mu maso hazo hasa n'ah'abantu.

8Kandi zari zifiteubwoya busa n'umusatsi w'abagore, amenyo yazo yasaga n'ay'intare.

9Zari zifite n'ibikingira ibituza bisa n'ibyuma, guhinda kw'amababa yazo kwari kumezenko guhinda kw'amagare akururwa n'amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.

10Kandi zari zifite imirizo nk'iya sikorupiyozifite n'imbōri mu mirizo yazo, zihabwa kubabaza abantu amezi atanu.

11Zari zifite n'umwami wazo ari we marayika w'ikuzimu, mu Ruheburayoyitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni.

12Ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho.

13Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y'igicaniro cy'izahabu kiri imbere y'Imana,

14ribwira marayika wa gatandatuufiteimpanda riti “Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runiniUfurate.”

15Nuko abo bamarayika bane bari biteguriweiyo saha n'uwo munsi n'uko kwezi n'uwo mwaka, babohorerwa kugirango bice kimwe cya gatatu cy'abantu.

16Umubarew'ingabo z'abarwanira ku mafarashi wariuduhumbagiza magana abiri,umubarewabo narawumvise.

17Kandi nerekwa amafarashi n'abari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa n'umurirona huwakinto n'amazuku. Imitwe y'ayo mafarashi yasaga n'iy'intare, mu kanwa kayo havagamwoumuriron'umwotsi n'amazuku.

18Kimwe cya gatatu cy'abantu cyicwa n'ibyo byago uko ari bitatu, ari byoumuriron'umwotsi n'amazuku bivuye mu kanwa k'ayo mafarashi.

19Kuko akanwa kayo n'imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n'incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha.

20Nyamara abantu basigaye batishwe n'ibyo byago, ntibarakihana imirimo y'intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n'ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n'ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kurebacyangwa kumva cyangwa kugenda,

21habe ngo bihaneubwicanyi bwabo cyangwauburozi, cyangwaubusambanyi cyangwaubujura.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>