1Imigani ya Salomo mwene Dawidi,umwami w'Abisirayeli.
2Ni iyo kumenyeshaubwenge n'ibibwirizwa,
Ni iyo gusobanura amagambo y'ubuhanga.
3Ni yo iheshaubwenge bw'imigenzereze,
No gukiranuka no gutunganya no kutabera.
4Ni yo ihaumuswa kujijuka,
N'umusoreikamuha kumenya no kugiraamakenga,
5Kugirangoumunyabwenge atege amatwi yungukeubwenge,
Kandiumuhanga agere ku migambi itunganye.
6Amenye gusobanura imigani n'amarenga,
Kandi n'amagambo n'ibisakuzo by'abanyabwenge.
7Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya,
Arikoumupfapfa ahinyuraubwenge n'ibibwiriza.
8Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,
Kandi we kurekaicyo nyoko agutegeka.
9Bizakuberaimitamirizo y'imbabazi ku mutwe,
N'imikufi mu ijosi.
10Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere.
11Nibavuga bati “Ngwino tujyane,
Twubikirire kuvusha amaraso,
Ducireibico abatarihourubanza tubahoreubusa,
12Tubamire bunguri ari bazima nk'uko imva imira abantu,
Ndetse ari bataraga nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo,
13Tuzabona ibintu byiza byinshi,
Kandi tuzuzuzaamazu yacu iminyago,
14Uzakubirahamwe natwe,
Twese tuzagireuruhagorumwe.”
15Mwana wanjye, ntukajyane na bo,
Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo,
16Kuko ibirenge byabo byirukiragukoraibibi,
Kandi bihutirakuvusha amaraso.
17Gutegaumutegoikigurukakiwureba,
Niukurushywa n'ubusa.
18Amaraso bubikira ni ayabo,
Ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico.
19Uko ni ko inzira z'urarikira indamu wese zimeze,
Iryo rari ryica bene ryo.
20Bwenge arangururiramu nzira,
Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro,
21Aterera hejuru mu mahuriroyo mu marembo,
Mu muduguduni ho yumvikanishirizamo amagambo ye ngo:
22“Yemwe mwa baswa mwe, muzakundaubuswa mugezeryari?
Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimiraubukobanyi,
N'abapfu mukanga kumenyaubwenge?
23Nimuhindurwe n'imiburo yanjye,
Dore nzabasukahoumwuka wanjye,
Nzabamenyesha amagambo yanjye.
24Narabahamagaye muraninira,
Nabaramburiyeukubokontihagiraubyitaho.
25Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose,
No kubacyaha kwanjye ntimubyitaho.
26Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago,
Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho.
27Igihe muzatungurwa n'ubwoba nk'umugaru,
Ibyago byanyu bikaza nka serwakira,
Igiheumubabaro n'uburibwe bizabageraho.
28“Ni bwo bazantakambira nkabihorera,
Bazanshakanaumwete ntibazambona.
29Kuko banze kumenya,
Kandi ntibahisemo kūbaha Uwiteka.
30Ntibemeye inama zanjye,
Bahinyuye guhanakwanjye kose.
31Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo,
Kandi bazahazwa n'imigambi yabo.
32Ubuhemubw'abaswa buzabicisha,
Kandi kugubwa neza kw'abapfu kuzabarimbura.
33Arikounyumvira wese azaba amahoro,
Adendeze kandi atikanga ikibi.”