Imig 11:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Urugerorw'uburiganya ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko ibipimisho by'ukuribiramunezeza.

2Iyoubwibone buje isoni ziherako zikaza,
Arikoubwenge bufitwe n'abicisha bugufi.

3Gutungana kw'abakiranutsi kuzabayobora,
Arikoubugoryi bw'abariganya buzabarimbura.

4Ubutunzi nta cyo bumaraku munsi w'uburakari,
Ariko gukiranuka kudukizaurupfu.

5Gukiranuka k'umuntuuboneye kuzamutunganyiriza inzira,
Arikoumunyabyaha azagushwan'ibyaha bye.

6Gukiranuka kw'abatunganye kuzabarokora,
Ariko abariganya bazategwa no kugiranabi kwabo.

7Iyoumunyabyaha apfuye kwiringira kwe kuba gushize,
Kandi ibyiringiro by'abakiranirwa biba bishiranye na bo.

8Umukiranutsi akizwa amakuba,
Umunyabyaha agasubiramu kigwi cye.

9UtubahaImana yicisha mugenzi we akanwa ke,
Arikoumukiranutsi azikirishaubwenge bwe.
Iyoumukiranutsi amerewe nezaumuduguduurishima,

10Iyoumunyabyaha apfuye impundu ziravuga.

11Umugisha w'abakiranutsiushyiraumuduguduhejuru,
Arikousenywa n'akanwa k'umunyabyaha.

12Ugayaumuturanyi we nta mutimaagira,
Arikoumuntuujijutse we aricecekera.

13Ugenda azimura agaragaza ibihishwe,
Arikoufiteumutimaw'umuravantamena ibanga.

14Aho abayobora b'ubwenge batari abantu baragwa,
Ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro.

15Uwishingira uwo atazi bizamubabaza,
Arikouwanga kwishingira aba amahoro.

16Umugoreugiraubuntu ahorana icyubahiro,
Kandi abagabo b'abanyamaboko babonaubutunzi.

17Umunyambabazi agiriraubugingo bwe neza.
Arikoumunyamwaga ababazaumubiriwe.

18Umunyabyaha ahabwa ibihembo by'ibishukano,
Arikoubibagukiranuka azabona ibihembo by'ukuri.

19Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwaubugingo,
Kandiukurikirana ibibi aba yishakiyeurupfu.

20Abafiteumutimaw'ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko anezezwa n'abagenda batunganye.

21Niukurirwoseumunyabyaha ntazabura guhanwa,
Arikourubyaro rw'umukiranutsi ruzakizwa.

22Umugorew'uburanga bwizautagiraumutima,
Ni nk'impeta y'izahabu ikwikirwa mu mazuru y'ingurube.

23Ibyoumukiranutsi yifuza ni ibyiza bisa,
Ariko ibigeneweumunyabyaha niuburakari.

24Hariumuntuutanga akwiragiza,
Nyamara akarushaho kunguka.
Kandi hariuwimana birenzaurugero,
Ariko we bizamuteraubukenegusa.

25Umunyabuntu azabyibuha,
Kandiuvomera abandi na we azavomerwa.

26Uwimana amasaka azavumwa na rubanda,
Arikoumugishauzabakuuyabagurira.

27Ugiraumwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa,
Arikoushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka.

28Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa,
Arikoumukiranutsi azatoha nk'ikibabi kibisi.

29Utera imidugararo mu rugo rweumurageweuzabaumuyaga,
Kandiumupfapfa azahakwa n'ufiteumutimaw'ubwenge.

30Imbuto z'umukiranutsi ni igiti cy'ubugingo,
Kandiumunyabwenge agarura imitima.

31Dore abakiranutsi bazahanwa bakiri mu isi.
Nkanswe abakiranirwa n'abanyabyaha.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>