1Ukunda guhugurwa aba akundaubwenge,
Arikouwanga guhanwa aba asa n'inka.
2Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka,
Ariko azatsindaugambirira ibibi.
3Nta muntuukomezwa no gukoraibibi,
Kandiumuziw'umukiranutsi ntuzarandurwa.
4Umugorew'ingeso nziza aberaumugabowe ikamba,
Arikoukozaisoni ni nk'ikimungu kiri mu magufwa ye.
5Ibyoumukiranutsi atekereza biratunganye,
Ariko inama z'umunyabyaha niuburiganya.
6Amagamboumunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso,
Ariko akanwa k'utunganye kazabarokora.
7Abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho,
Arikourugorw'umukiranutsi ruzakomera.
8Umuntu azashimirwa ukoubwenge bwe buri,
Arikoufiteumutimaugoramye azagawa.
9Umuntu woroheje ariko afite akagaragu,
Arutaumwirasiutagira ikimutunga.
10Umukiranutsi yita ku matungo ye,
Ariko imbabazi z'umunyabyaha niumwaga.
11Uhingaumurimawe asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije,
Arikoukurikirana ibitagiraumumarontabwo agiraumutima.
12Umunyabyaha yifuza gutungwan'iminyago y'ababi,
Ariko imizi y'umukiranutsi ituma yera imbuto.
13Ururimirucumuraruberaumuntu mubiumutego,
Arikoumukiranutsi azakira amakuba.
14Imbuto z'ibiturukamu kanwa k'umuntu ni zo zimuhesha ibyiza,
Kandiumuntu ahabwa ibihwanye n'imirimo y'amaboko ye.
15Imirimo y'umupfu ihora imutunganira,
Arikoumunyabwenge yemera kugirwa inama.
16Uburakari bw'umupfapfa bugaragara vuba,
Arikoumunyamakenga yirengagiza ibitutsi.
17Uvuga iby'ukuriyerekana gukiranuka,
Arikoumugabow'indarikwa avuga ibinyoma.
18Habahouwihutirakuvugaamagambo yicana nk'inkota,
Arikoururimirw'umunyabwenge rurakiza.
19Ikivuzwe cy'ukurikiraramba,
Ariko iby'ururimirubeshya bishira vuba.
20Uburiganya buba mu mitima y'abajya inama y'ibibi,
Ariko abajya inama y'amahoro ibyabo niumunezero.
21Nta cyago kizaba ku mukiranutsi,
Ariko abanyabyaha bazuzurwamo n'ibibi.
22Ururimirubeshya ni ikizira ku Uwiteka,
ahubwo anezezwa n'abakora iby'ukuri.
23Umunyamakenga abumbatiraubwenge bwe,
Arikoumutimaw'abapfapfa wamamazaubupfu bwabo.
24Ukubokok'umunyamwete kuzatwara,
Arikoukubokok'umunyabute kuzakoreshwauburetwa.
25Amaganya yo mu mutimaateraumuntu akiyumviro,
Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwoumutima.
26Umukiranutsi ayoboraumuturanyi we,
Ariko inzira y'abanyabyaha irabayobya.
27Umunyabute ntahiguraumuhigowe,
Arikoumwete w'umuntuumugirira akamaro kanini.
28Mu nzira yo gukiranuka hariubugingo,
No mu mayira yako nta rupfu rubamo.