Imig 13:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Umwanaufiteubwenge yemera icyo se amwigisha
Arikoumukobanyi ntiyemera guhanwa.

2Umuntu azahazwa ibyiza n'imbuto ziturukamu kanwa ke,
Arikoubugingo bw'abagambana buzahazwaurugomo.

3Ufasheururimirwe aba arinzeubugingo bwe,
Arikoubumbura akanwa ke azarimbuka.

4Umutimaw'umunyabuteurifuza kandi nta cyo ari bubone,
Arikoumutimaw'umunyamweteuzahazwa.

5Umukiranutsi yanga ibinyoma,
Arikoumunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni.

6Gukiranuka birindaugenda atunganye mu nzira ze,
Ariko gukiranirwa bigushaumunyabyaha.

7Harihouwigiraumukirekandi nta cyo afite,
Harihouwigiraumukenekandi ariumukirecyane.

8Incungu y'ubugingo bw'umuntu niubutunzi bwe,
Arikoumukenenta cyo akangishwa.

9Umucyo w'umukiranutsiuranezeza,
Arikourumurirw'umunyabyaha ruzazima.

10Ubwibone buteraintonganya gusa,
Arikoubwenge bufitwe n'abagirwa inama nziza.

11Ubutunzi bw'amahugu buzagabanuka,
Arikourundarunda ibintu avunikaazunguka.

12Ubwiringiro burerezwe buteraumutimakurwara,
Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy'ubugingo.

13Uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka,
Arikouwumvira itegeko azagororerwa.

14Kwigisha kw'abanyabwenge ni isōko y'ubugingo,
Gutumaumuntu ava mu mitego y'urupfu.

15Kumenya gutunganye guteraigikundiro,
Ariko inzira z'abagambanyi zirarushya.

16Umunyamakenga wese akoranaubwenge,
Arikoumupfapfa agaragazaubupfu bwe.

17Intumwa mbi igwa mu kaga,
Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza.

18Uwanga guhanwa bimuteraubukenekandi bikamukozaisoni,
Arikouwemera gucyahwa azakuzwa.

19Ibyifuzwa iyo bibonetse binezezaumutima,
Ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kurekaibibi.

20Ugendana n'abanyabwenge azabaumunyabwenge na we,
Ariko mugenzi w'abapfu azabihanirwa.

21Ibyago bikurikirana abanyabyaha,
Ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza.

22Umuntu mwiza asigaumwanduuzagera ku buzukurube,
Kandiubutunzi bw'abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi.

23Imyaka myinshi iva mu mirima y'abakene,
Ariko hari ikeneshejwe n'akarengane.

24Urindaumwana inkoni aba amwanze,
Arikoukundaumwana we amuhanahakiri kare.

25Umukiranutsi ararya agahaga,
Ariko inda y'umunyabyaha izasonza.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>