1Umugorew'umutimawese yubakaurugo,
Arikoumupfu we ubwe ararusenya.
2Ugenda atunganye yubahaUwiteka,
Arikougoreka inzira ze aba amusuzuguye.
3Akarimi k'umupfu w'umwibone gasemeraumusaya,
Arikoururimirw'abanyabwenge rurabakiza.
4Urugo rutarimo inka rubamoisuku,
Ariko intege z'inka zihinga zitera kunguka.
5Umuhamya w'ukurintabeshya,
Arikoumugabow'indarikwa arabeshya.
6Umukobanyi ashakaubwenge ntabubone,
Ariko kumenya kubangukiraumunyabwenge.
7Nusangaumupfapfa,
Nta jambo ry'ubwengeuzamwumvana.
8Ubwenge bw'umunyamakenga niukumenya inzira ye,
Arikoubupfu bw'abapfapfa niukuriganya.
9Abapfapfa bahinyura igitambo cy'ibyaha,
Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n'Imana.
10Umutimawiyizihouwawomubabaro,
Kandiumunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo.
11Urugo rw'umunyabyaha ruzasenywa,
Ariko ihema ry'umukiranutsi rizakomera.
12Hariho inzira itunganiyeumuntu,
Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.
13Naho aseka mu mutimawe harimo agahinda,
Kandi amaherezo y'ibitwenge niugushavura.
14Usubirainyuma mu mutimaazahazwa n'ibyo akurikiye,
Arikoumuntu mwiza azahazwa n'ibimuturukamo.
15Umuswa yemera ikivuzwe cyose,
Arikoumunyamakenga yitegereza aho anyura.
16Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga,
Arikoumupfapfa agenda ari icyigenge,
Akagiraumutimaudatinya.
17Uwihutirakurakara azakora iby'ubupfu,
Kandi uw'imigambi mibi baramwanga.
18Abaswa baragwaubupfu,
Ariko ikamba ry'abanyamakenga niubuhanga.
19Umubi yikubitahasi imbere y'umwiza,
N'abanyabyaha bapfukamamu marembo y'abakiranutsi.
20Umukenearangwa ndetse n'abaturanyi be bakamubonerana,
Arikoumukireagira incuti nyinshi.
21Ugayaumuturanyi we aba akora icyaha,
Arikougiriraumukeneimbabazi aba ahiriwe.
22Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye?
Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n'umurava.
23Umurimowoseuterainyungu,
Ariko amazimwe y'ururimiateraubukeneagatubya.
24Ikamba ry'abanyabwenge niubutunzi bwabo,
Arikoubupfu bw'abapfapfa niubupfu gusa.
25Umuhamya w'ukuriakizaubugingo bw'abantu,
Arikouvugaibinyoma arashukana.
26UwubahaUwiteka afite ibyiringiro bikomeye,
Kandi abana be bazabonaubuhungiro.
27Kūbaha Uwiteka ni isōko y'ubugingo,
Bigatuma abantu batandukanan'imitego y'urupfu.
28Igiheshaumwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane,
Ariko iyo ababuze aba arimbutse.
29Utihutirakurakara aba afiteubwenge bwinshi,
Arikouwihutirakurakara akuzaubupfu.
30Umutimautujeni wo bugingo bw'umubiri,
Ariko ishyari ni nk'ikimungu kiri mu magufwa.
31Urenganyaumukeneaba atuka Iyamuremye,
Arikoubabariyeumutindi aba ayubashye.
32Umunyabyaha anyitswa n'ibibi bye akora,
Arikoumukiranutsi afiteubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe.
33Ubwenge buba mu mutimaw'ujijutse,
Ariko ibiri mu mutimaw'umupfapfa biramenyekana.
34Gukiranuka gushyiraubwoko hejuru,
Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose.
35Ineza y'umwami ayigiriraumugaraguukoranaubwenge,
Arikoumujinya we awugiriraukoraibiteye isoni.