1Gusubizanya ineza guhoshauburakari,
Ariko ijambo ribabaza ribyutsaumujinya.
2Ururimirw'abanyabwenge rugaragazaubuhanga uko bikwiriye,
Ariko akanwa k'abapfapfa gasesaguraubupfu.
3Amaso y'Uwiteka aba hose,
Yitegereza ababi n'abeza.
4Ururimirukizani igiti cy'ubugingo,
Arikourugoreka rukomeretsaumutima.
5Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana,
Arikouwemera gucyahwa ni weugiraamakenga.
6Mu nzu y'umukiranutsi harimoubutunzi bwinshi,
Ariko indamu y'umunyabyaha ibamo ibyago.
7Ururimirw'umunyabwenge rwamamazaubuhanga,
Arikoumutimaw'umupfapfa si koukora.
8Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko gusenga k'umukiranutsi kuramunezeza.
9Inzira y'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko akundaukurikira gukiranuka.
10Umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza,
Kandiuwanga gucyahwa azapfa.
11Ikuzimuno Kurimbuka biri imbere y'Uwiteka,
Nkanswe ibiri mu mitima y'abantu.
12Umukobanyi ntakunda gucyahwa,
Kandi ntagenderera abanyabwenge.
13Umutimaunezereweukesha mu maso,
Arikoumutimaubabayeuteraubwihebe.
14Umutimaw'ujijutseushakaubwenge,
Ariko akanwa k'abapfapfa gatungwan'ubupfu.
15Iminsi y'umunyamubabaro yose ni mibi,
Arikoufiteumutimaunezerewe ahora mu birori.
16Uduke turimokūbaha Uwiteka,
Turutaubutunzi bwinshi burimoimpagarara.
17Kugaburirwa imboga mu rukundo,
Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.
18Umunyamujinya abyutsa intonganya,
Arikoutihutirakurakara arazihosha.
19Inzira y'umunyabute imeze nk'uruzitiro rurimoamahwa,
Ariko inzira y'umukiranutsi ni nyabagendwa.
20Umwanaufiteubwenge anezeza se,
Arikoumupfapfa asuzuguranyina.
21Ubupfapfa bunezezaubuzeubwenge,
Arikoumuntu witonda yibonereza inzira itunganye.
22Aho inama itari imigambi ipfaubusa,
Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.
23Umuntu yishimira ibyo asubizaabandi,
Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!
24Ku munyabwenge inzira y'ubugingo irazamuka,
Kugirango ave ikuzimumu bapfuye.
25Uwiteka azasenyaurugorw'umwibone,
Ariko azakomezaurubibirw'umupfakazi.
26Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka,
Ariko amagambo anezeza aramutunganira.
27Urarikira indamu atezaurugorwe imidugararo,
Arikouwanga impongano azarama.
28Umutimaw'umukiranutsiutekereza icyo ari busubize,
Ariko akanwa k'umunyabyaha gasesagura ibigambo.
29Uwiteka aba kure y'inkozi z'ibibi,
Ariko yumva gusabak'umukiranutsi.
30Amaso akeye anezezaumutima,
Kandi inkuru nziza zikomeza intege.
31Utegeraugutwi igihano kiyobora mu bugingo,
Azaba mu banyabwenge.
32Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe,
Arikouwemera gucyahwa yungukaubwenge.
33Kūbaha Uwiteka ni ko kwigishaubwenge,
Kandi kwicisha bugufikubanziriza icyubahiro.