1Inamaumuntu yigira mu mutimawe ni we nyirayo,
Ariko igisubizocy'ururimirwe kiva ku Uwiteka.
2Imigenzereze y'umuntu yose itunganira amaso ye,
Ariko Uwiteka ni weugeraimitima.
3Imirimo yawe yoseuyiharire Uwiteka,
Ni ho imigambi yawe izakomezwa.
4Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo,
Ndetseumunyabyaha yamutegekeyeumunsi w'amakuba.
5Umuntu wese w'ubwibone bwo mu mutimani ikizira ku Uwiteka,
Niukurirwose ntazabura guhanwa.
6Imbabazi n'ukurini byo bitwikīra gukiranirwa,
Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutumaabantu bareka ibibi.
7Iyo imigenzereze y'umuntu inezeza Uwiteka,
Atuma n'abanzi be buzurana we.
8Uduke turimogukiranuka,
Turutainyungu nyinshi irimo gukiranirwa.
9Umutimaw'umuntuutekerezaurugendo rwe,
Ariko Uwiteka ni weuyobora intambwe ze.
10Amateka ameze nk'ay'Imana aba ku rurimirw'umwami,
Ntabwo ijambo rye rigoreka imanza.
11Iminzani n'ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby'Uwiteka,
Ibipimishwa byo mu mufukabyose niumurimowe.
12Ni ikizira ku bami gukoraibibi,
Kuko ingoma ikomezwa no gukiranuka.
13Ururimirukiranuka ni rwo runezeza abami,
Kandi bagakundauvugaibitunganye.
14Uburakari bw'umwami ni intumwa y'urupfu,
Arikoumunyabwenge arabuhosha.
15Iyo mu maso h'umwami hakeye biteraubugingo,
Kandiurukundo rwe rusa n'igicu kimanura imvura y'umuhindo.
16Kubonaubwenge ni byiza cyane kurutakubonaizahabu,
Niukuriumuntu yahitamoubuhanga kuburutisha ifeza nziza.
17Inzira nyabagendwa y'abakiranutsi niukurekaibibi,
Uwirinda mu migenzereze ye aba arindaubugingo bwe.
18Kwibona kubanziriza kurimbuka,
Kandiumutimawirariraubanziriza kugwa.
19Ni byiza kugiraumutimaworoshyeugafatanya n'aboroheje,
Kurutakugabana iminyago n'abibone.
20Uwitondera Ijambo azabona ibyiza,
Kandiuwisunga Uwiteka aba ahirwa.
21Ufiteumutimaw'ubwenge azitwaumunyamakenga,
Kandiururimiruryoshya amagambo rwungura kwiga.
22Ubwenge buberanyirabwo isōko y'ubugingo,
Ariko ikibabaza abapfapfa niubupfu bwabo.
23Umutimaw'umunyabwenge wigishaururimirwe,
Kandiumwunguraubwenge mu byo avuga.
24Amagambo anezeza ni nk'ubuki,
Aryoheraubugingo bw'umuntu agakomeza ingingo ze.
25Hariho inziraumuntu yibwira ko ari nziza,
Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.
26Inda y'umukozini yo imuteragukora,
Kandi akanwa ke na ko karamwaka.
27Imburakamaro igambirira ibibi,
Kandiururimirwayo rwotsa nk'umuriro.
28Umuntuugorekaukuriaba abiba intonganya,
Kandiuneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z'amagara.
29Umunyarugomoyoshyaumuturanyi we,
Kandi akamunyuza mu nzira idatunganye.
30Uwica ijisho aba atekereza iby'ubugoryi,
Agahekenya amenyo agira ngo asohoze ibibi.
31Uruyenzi rw'imvi ni ikamba ry'icyubahiro,
Bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.
32Utihutirakurakara aruta intwari,
Kandiutegekaumutimawe arutautsindaumudugudu.
33Abantu batera inzuzi,
Ariko uko bigenda kose bitegekwa n'Uwiteka.