1Umukeneugenda atunganye,
Arutaufiteururimirugoreka kandi ariumupfapfa.
2Kubahoudafiteubwenge si byiza,
Umuntu wihutiraibyo atazi ayoba inzira.
3Ubupfapfa bw'umuntu bumuyobya inzira ye,
Kandiumutimawe winubiraUwiteka.
4Ubutunzi bugwiza incuti,
Arikoumukenewe atandukanana mugenzi we.
5Umugabow'indarikwa ntazabura guhanwa,
Kandiuvugaibinyoma ntazabikira.
6Benshi bavuga amagambo ashyeshya imbere y'umunyabuntu,
Kandiumuntu wese akundautanga.
7Abavandimwe b'umukenebose baramwanga,
Incuti ze zikarushaho kumwirengagiza,
Iyo abaganirije baramuninira bakigendera.
8Uwishakiraubwenge aba akundaubugingo bwe,
Ukomeza kwitonda azabona ibyiza.
9Umugabow'indarikwa ntazabura guhanwa,
Kandiuvugaibinyoma azapfa abizize.
10Umupfapfa ntakwiriye ibinezeza,
N'umugaragu ntakwiriye gutegeka ibikomangoma.
11Amakengaumuntu afite amubuzakwihutirakurakara,
Kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.
12Uburakari bw'umwami bumerank'ubw'intare itontoma,
Ariko ineza ye ni nk'ikime gitonze ku bwatsi.
13Umwanaupfapfana abera se ikirumbo,
Kandi intonganya z'umugoreni nk'ibitonyanga bidatuza.
14Urugo n'amatungoumuntu abiragwa n'ababyeyi be,
Arikoumugorewitonda amuhabwa n'Uwiteka.
15Ubute buteragusinziraubuticura,
Kandiuwinaniwe arananuka.
16Ukomeza amategeko aba arindaubugingo bwe,
Arikoutitaku nzira ze azapfa.
17Ubabariyeumukeneaba agurijeUwiteka,
Na we azamwishyuriraineza ye.
18Hanaumwana wawe ubwoukimwiringiye,
Ariko ntumuhanire kumwica.
19Umunyamujinya mwinshi azabihanirwa,
Kandi naho wabimukizauzongera wihete.
20Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe,
Kugirango mu maherezo yaweuzabeuziubwenge.
21Mu mutimaw'umuntu habamo imigambi myinshi,
Ariko inama y'Uwiteka ni yo ihoraho.
22Ineza y'umuntu ni yo imuteragukundwa,
Kandiumukenearutaumunyabinyoma.
23Kūbaha Uwiteka biteraubugingo,
Umwubashye azahora ahaze,
Ntazagerwaho n'ibibi.
24Inyanda ishyiraukubokoku mbehe,
Ariko ntiyitamike.
25Kubitaumukobanyi kandi abaswa baziga kwitonda,
Bwirizaujijutse na we azamenyaubwenge.
26Usesagura ibya se agasendesha nyina,
Niumwanaukozaisoni akaba n'igitutsi.
27Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyoubwirizwa,
Ngo wiyobagize amagambo y'ubwenge.
28Umuhamyautagiraumumaroagayisha imanza zitabera,
Kandi akanwa k'umunyabyaha karyohera ibibi kakabimira.
29Ibihano biringanirijwe abakobanyi,
Kandi inkoni zitegekewe ibitugu by'abapfapfa.