1Vino niumukobanyi,
Inzoga zirakubaganisha,
Kandiushukwa na byo ntagiraubwenge.
2Igitinyiro cy'umwami ni nk'icy'intare yivuga,
Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi.
3Umuntu ashimirwa kwirinda impaka,
Arikoumupfapfa wese akunda intonganya.
4Nzarimirana w'umunyabute ntiyihingira atinya imbeho,
Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.
5Imigambi yo mu mutimaw'umuntu ni nk'amazi y'imuhengeri,
Arikoumunyabwenge azayifindura.
6Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo,
Arikoumunyamuravawamubonahe?
7Umukiranutsi agendera mu muravawe,
Hahirwa abana be bazamukurikira.
8Umwami wicaye ku ntebe y'imanza,
Atatanyisha ibibi byose amaso ye.
9Ni ndeubasha kuvugaati
“Ni jye wiyejejeumutima,
Ubu nkize icyaha cyanjye”?
10Ibipimisho biciyeukubirin'ingero ziciyeukubiri,
Byombi ni ibizira ku Uwiteka.
11Umuntu naho ariumwana amenyekanira ku byo akora,
Nibaumurimoweuboneye kandiutunganye.
12Ugutwi kumva n'ijisho rireba,
Byombi byaremwe n'Uwiteka.
13Ntukunde kuryamīra kugirangoutazakena,
Kanguka ube maso kandiuzahaga ibyokurya.
14Ugiye kuguraarapfobya ati
“Urampenze,urampenze!”
Ariko agenda yishimira icyo aguze.
15Hariho izahabu n'amabuye ya marijani menshi,
Arikoumunwa w'ubwenge ni ibyambarwa by'igiciro cyinshi.
16Uwishingiyeumushyitsiumwakeumwambaro we ho ingwate,
Kandiuwishingiye abashyitsiumwemere houbugwate.
17Urishaubuhwahwa araryoherwa,
Ariko hanyuma bikamuberaumusenyi mu kanwa ke.
18Imigambi yose ikomezwa n'inama,
Kandiuzajye gusembura intambaraufiteinama z'ubwenge.
19Ugenda ari inzimuzi amena ibanga,
Nuko ntukiyuzuzen'ukunda kuvugagura.
20Uvuma se cyangwa nyina,
Urumurirwe ruzazimira mu mwijima w'icuraburindi.
21Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira,
Ariko amaherezo ntuhira.
22Ntukavuge uti “Nzihōrera.”
Tegereza Uwiteka na we azagukiza.
23Ibipimisho biciyeukubirini ikizira ku Uwiteka,
Kandi igipimo kibeshya si cyiza.
24Uwiteka ni weuyobora imigendere y'umuntu,
Mbeseumuntu yamenya ate inzira aganamo?
25Guhubukiraindahiro y'ibyo yashinganye biberaumuntuumutego,
Yamara kurahira agasigara yisiganuza.
26Umwami w'ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando,
Hanyuma akabagosora.
27Umwuka w'umuntu niurumuriyahawe n'Uwiteka,
Rusesengura ibihishwe mu mutima.
28Imbabazi n'ukurini byo biteraumwami kurama,
Kandi ingoma ye ikomezwa n'imbabazi.
29Ubwiza bw'abasore ni imbaraga zabo,
Kandiubwiza bw'abasaza niuruyenzi rw'imvi.
30Inguma ziryana zikurahoibibi,
Kandi imibyimba igera ku mutima.