Imig 21:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Umutimaw'umwami uri mu kubokok'Uwiteka,
Awuganisha aho ashatse hose nk'uyobora amazi mu migende yayo.

2Inzira y'umuntu yose imutunganiye ubwe,
Ariko Uwiteka ni weugerageza imitima.

3Gukiranuka n'imanza zitabera,
BirutiraUwiteka ibitambo.

4Kurebana igitsure n'umutimaw'ubwibone,
Ni byo rumurirw'abanyabyaha,
Byose ni icyaha.

5Ibyoumunyamwete atekereza bizanaubukire,
Arikoubwira bwinshi bwirizaubusa.

6Ubutunzi bushakishwaururimirubeshya buyokank'umwuka,
Ababushaka baba bashakaurupfu.

7Urugomorw'abanyabyaha ruzabahitana,
Kuko banga gukoraibitunganye.

8Inzira y'uremerewe n'ibyaha iragoramanga cyane,
Ariko imirimo y'uboneye ihora itunganye.

9Kuba mu gakinga k'urusenge,
Biruta kubanan'umugorew'ingare mu nzu y'inyumba.

10Umutimaw'umunyabyaha wifuza ibyaha,
Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho.

11Iyoumukobanyi ahanwe injiji yumviraho,
Kandiumunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya.

12Umukiranutsi yitegereza inzu y'abanyabyaha,
Uko bubikwa bakarimbuka.

13Uwica amatwi ngo atumva gutakak'umukene,
Na we azataka kandi ntazumvwa.

14Ituro ritanzwe rwihishwa rihoshauburakari,
N'impongano zihishwe mu kwaha zoroshyaumujinyaukaze.

15Umukiranutsi anezezwa no gukoraibitunganye,
Ariko ku nkozi z'ibibi bizazibera icyishi.

16Umuntuujarajara akava mu nzira y'ubwenge,
Azaba mu iteraniro ry'abapfuye.

17Ukunda kuba inkorabishungo azabaumukene,
Ukunda vino n'amavuta ya elayo ntabwo azabaumutunzi.

18Umunyabyaha azaba incungu y'umukiranutsi,
N'umugambanyi azagwa mu kigwi cy'intungane.

19Kwibera ku gasozi kadatuwe,
Kurutakubanan'umugorew'umwagauteraintonganya.

20Mu rugo rw'umunyabwenge hariubutunzi bw'igiciro cyinshi n'amavuta ya elayo,
Arikoumupfapfa we abipfushaubusaakabimaraho.

21Ukurikiza gukiranuka n'imbabazi,
Ni weuzabonaubugingo no gukiranuka n'icyubahiro.

22Umunyabwenge yurirainkike z'umuduguduw'intwari,
Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga.

23Utabumbuye akanwa ke agafataururimirwe,
Ni weurindaubugingo bwe amakuba.

24Umwibone w'umunyakizizi yitwaumunyagasuzuguro,
Akoranaubwirasi bwibona.

25Umunyabute yicwa no kwifuza,
Kuko yanga gukoresha amaboko ye.

26Harihouhorana uburūraumunsiukira,
Arikoumukiranutsi aratanga ntiyimane.

27Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira,
Nkanswe noneho iyo agitanganyeumutimamubi.

28Umugabouhamya ibinyoma azarimburwa,
Arikoumuntu wumva neza nta wuzamubuzakuvuga.

29Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye,
Arikoumuntu w'intungane atunganya inzira ze.

30Nta bwenge cyangwaubuhanga cyangwa inama,
Byabasha kurwanya Uwiteka.

31Ifarashi irindirijweumunsi w'urugamba,
Ariko kunesha kuva ku Uwiteka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>