1Kuvugwa neza birutaubutunzi bwinshi,
No gukundwakurutaifeza n'izahabu.
2Umutunzi n'umukenebahurirahamwe,
Uwiteka ni we wabaremye bose.
3Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga,
Arikoumuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.
4Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka,
Ingororano ye niubukiren'icyubahiro n'ubugingo.
5Amahwa n'imitego biri mu nzira y'ikigoryi,
Urindaubugingo bwe azanyura kure yabyo.
6Menyerezaumwana inzira akwiriye kunyuramo,
Azarinda asaza atarayivamo.
7Umukireategekaumukene,
Kandiuguzaaba ari nk'umugaragu w'umugurije.
8Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano,
Inkoni y'uburakari bwe izavunika.
9Urebana ibambe azahirwa,
Kuko agaburiraumukeneibyokurya bye.
10Irukanaumukobanyi kandi intonganya zizajyana na we,
Ndetse imivurungano no gukozwa isoni bizashira.
11Ukunda kugiraumutimauboneye,
Akagira imbabazi mu byo avuga,
Umwami azaba incuti ye.
12Amaso y'Uwiteka arindaufiteubwenge,
Ariko atsembaho iby'abagambanyi.
13Umunyabute arahwaganya ati
“Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.”
14Akanwa k'abagore b'inzaduka ni imva ndende,
Uwo Uwiteka azinutsweazayigwamo.
15Ubupfapfa buhambiriwe ku mutimaw'umwana,
Ariko inkoni ihana izabumucaho.
16Uwishakiraubutunzi akarenganya abakene,
Kandiuhongera abakire,
Bombi bazakena nta kabuza.
17Tegaugutwi wumve amagambo y'umunyabwenge,
Kandiumutimawaweushishikarire kumenyaubwenge bwanjye,
18Kuko ari byiza nubikomeza mu mutimawawe,
Bigahora mu kanwa kawe.
19Nabikumenyesheje uyu munsi woweubwawe,
Kugirango ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka.
20Mbese sinakwandikiye ibyiza by'inama n'ibyo kumenya,
21Kugirango nkwemeze amagambo y'ukuri,
Usubiraneyo ayo magambo ku bagutumye?
22Ntukanyageumukenekuko ariumukene,
Kandi ntukarenganye indushyimu manza,
23Kuko Uwiteka azababuranira,
Kandi ababarenganya azabanyagaubugingo bwabo.
24Ntugacudiken'umunyamujinya,
Kandi ntukagendane n'umunyaburakari,
25Kugirangoutigaingeso ze,
Zikaberaubugingo bwaweumutego.
26Ntukabemu bīshingirisha gukorana mu biganza,
Cyangwa abīshingira abanyamyenda.
27Nibaudafite ibyo kumwishyurira,
Washaka ko agutwaraubuririwaryamagaho?
28Ntugashingure imbago za kera,
Izo ba sogokuruzabashinze.
29Hariumuntu w'umunyamwete mu byo akoraubonye?
Bene uwo azaba imbere ku mwami,
Ntazakorera abagufi.