1Ntukagirire abantu babi ishyari,
Kandi ntukifuze kubanana bo,
2Kuko imitima yabo itekereza kurenganya,
Kandiururimirwabo ruvugaibyo kugiranabi.
3Ubwenge ni bwo bwubakaurugo,
Kandi rukomezwa no kujijuka.
4Kumenya ni ko kuzuzaamazu yo muri rwo,
Mo ibintu byose by'igiciro cyinshi n'iby'igikundiro.
5Umunyabwenge arakomeye,
Kandiujijutse yunguka imbaraga.
6Uzajye gusembura intambaraufiteinama z'ubwenge,
Aho abajyanama benshi bari haba amahoro.
7Ubwenge burengaumupfapfa ntabushyikire,
Iyo ari mu iteraniro ntabumburaumunwa.
8Ugambirira gukoraibibi,
Bamwitaumugiranabi.
9Imigambi y'ubupfapfa ni yo cyaha,
Kandiumukobanyi niumuziromu bantu.
10Nugambururamu makuba,
Gukomera kwawe kuba kubayeubusa.
11Abajyanirwa gupfaubarokore,
Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire.
12Nuvugauti “Dore ntabwo twabimenye”,
Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi?
Irindaubugingo bwawe ni yo ibimenya,
Mbese ntizagororeraumuntu wese ibihwanye n'imirimo yakoze?
13Mwana wanjye, jya uryaubukikuko buryoha,
Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe.
14Ni ko kumenyaubwenge bizamereraubugingo bwawe,
Nububonani bwo n'ingororano zizaboneka,
Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby'ubusa.
15Wa munyabyaha we, ntugaceigico ku rugo rw'umukiranutsi,
Ntugasahureubuturobwe,
16Kukoumukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,
Ariko abanyabyaha bazagushwan'amakuba.
17Ntukishimeumwanzi wawe aguye,
Kandi ntukagireumutimaunezezwa n'uko atsembwe,
18Kugirango Uwiteka atabireba akababazwa na byo,
Akirengagizauburakari yamurakariye.
19Ntugahagarikweumutiman'inkozi z'ibibi,
Ntukifuze iby'abanyabyaha,
20Kuko nta ngororano y'umuntu mubi,
Urumurirw'ukiranirwa ruzazima.
21Mwana wanjye, wubaheUwiteka n'umwami,
Kandi ntukishyire mu by'abajya irya n'ino,
22Kuko amakuba yabo azabatungura.
Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose?
23Ibi na byo ni imigani y'abanyabwenge:
Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza,
24Ukizaumunyabyaha ati “Ufiteurubanza”,
Azavumwa n'igihugu kandi amahanga azamwangaurunuka.
25Ariko abamucyaha bazagubwa neza,
Kandiumugisha mwizauzabazaho.
26Ushubijeibitunganye,
Aba asomye ku munwa.
27Banza witegure ibyo ku gasozi,
Uringanize imirima yawe,
Hanyumauzabone kūbaka inzu.
28Ntugashinjeumuturanyi wawe nta mpamvu,
Kandi ntugashukanisheururimirwawe.
29Ntukavuge uti “Ibyo yankoreye nzabimwitura,
Mwiture ibihwanye n'imirimo yakoze.”
30Nanyuze ku murimaw'umunyabute,
No ku ruzabibu rw'umuntuubuzeubwenge.
31Nasanze hose ari amahwa,
Hose ifurwe yarahazimagije,
Kandiuruzitiro rwaho rw'amabuye rwarasenyutse.
32Nuko ndebye mbyitegereza neza,
Mbibonye mbikuramogusobanukirwa.
33Uti “Henga nsinzire gato,
Nihweture kanzinya,
Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”
34Uko ni koubukenebuzagufatank'umwambuzi,
N'ubutindi bukaguterank'ingabo.