Imig 25:1-28 BYSB2001 - Bible AI

1Iyi na yo ni imigani ya Salomo yimuwe, yandikwa n'abagaragu ba Hezekiyaumwami w'u Buyuda.

2Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu,
Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura.

3Uko ijuru riri hejuru cyane n'isi igera ikuzimu,
Ni ko n'imitima y'abami itamenyekana.

4Kura inkamba mu ifeza,
Maze hazavamo icyuma gihabwaumusennyi.

5Kura abagome imbere y'umwami,
Maze ingoma ye izakomezwa no gukiranuka.

6Ntukibonabone imbere y'umwami,
Kandi ntugahagarare mu mwanya w'abakomeye.

7Kuko ibyiza ari uko wahamagarwa ngo “Ngwino witabe”,
Biruta ko wasubizwayo imbere y'umwami murebana.

8Ntukihutirekuburanya mugenzi wawe,
Yagutsinda wakorwa n'isoni,
Hanyumaukabura ukougira.

9Ahubwo mwikiranure muriukwanyu,
Kandi ntukabitarange,

10Kugirangoubyumva atazakugaya,
Kandiumugayowaweukazaguhamaho.

11Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye,
Ni nk'amatunda y'izahabu ku mbehe y'ifeza.

12Gucyaha k'umunyabwenge gutunganiraubyumva,
Nk'impeta y'izahabu cyangwa imitamirizo y'izahabu nziza.

13Uko imbeho ya shelegi imera mu gihe cy'isarura,
Ni ko intumwa idatenguha imerera abayitumye,
Kuko inyuraumutimawa ba shebuja.

14Nk'uko imvura irimoumuyagaikuba igapfa,
Ni ko uwo muntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya.

15Kwitondaukarindīra byemezaumutware,
Kandiururimirworoheje ruvunaigufwa.

16Mbeseubonyeubuki?
Uryehoubuguhagije,
Nturenzeurugerokugirangoutaburuka.

17Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y'umuturanyi,
Kugirango ataguhararuka akakwanga.

18Umuntuushinjaumuturanyi we ibinyoma,
Ni nk'imangu n'inkota n'umwambiutyaye.

19Kwizeraumuhemumu gihe cy'amakuba,
Ni nk'iryinyo ricitse n'ikirenge gitanye.

20Udabagiriraumuntuubabaye mu mutima,
Ameze nk'uwiyambikaubusamu mbeho,
Cyangwa nk'umushari wa vinousutsweku munyu.

21Umwanzi wawe nasonzaumugaburire,
Nagira inyotaumuheamazi yo kunywa,

22Kukouzabaurunze amakara yaka ku mutwe we,
Kandi Uwiteka azakugororera.

23Umuyagauva ikasikaziuzanaimvura,
Ni ko n'ururimiruzimura ruterakwiraburirwa mu maso.

24Kuba mu gakinga k'urusenge,
Biruta kubanan'umugorew'ingare mu nzu y'inyumba.

25Nk'uko amazi afutse amereraumutimawaka,
Ni ko n'inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure.

26Umukiranutsi wiyoroshya imbere y'abanyabyaha,
Ameze nk'iriba ritobamye n'isōko yandujwe.

27Si byiza kuryaubukibwinshi,
Kandi icyubahiro abantu bishakira si cyo cyubahiro nyakuri.

28Umuntuutitangīra mu mutima,
Ameze nk'umuduguduusenyutseutagira inkike.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>