1Nk'ukouruburarwo mu cyi rudakwiriye,
Haba n'imvura yo mu isarura,
Ni ko kūbahaumupfapfa bidakwiriye.
2Nk'uko igishwi kijarajara,
N'intashya uko iguruka,
Ni ko n'umuvumow'ubusautagira uwoufataho.
3Ikibōko gikwiriye ifarashi,
Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe,
N'inkoni na yo ikwiriye ibitugu by'abapfapfa.
4Ntusubizeumupfapfa ibihwanye n'ubupfapfa bwe,
Kugirangoudasana we.
5Subizaumupfapfa ibikwiriyeubupfapfa bwe,
Ye kwirata ko ariumunyabwenge.
6Utumaumupfapfa,
Aba yivunnyeamaguru akaba yihaye gupfirwa.
7Nk'uko amaguru y'ikimuga agenda ajegajega,
Ni koumuganiumeramu kanwa k'umupfapfa.
8Guhaumupfapfa icyubahiro,
Ni nko kujugunya isaho y'utubuyenge tw'igiciro kinini ku kirundo cy'amabuye.
9Nk'uko ihwa rihanda mu kiganza cy'umusinzi,
Ni koumuganiuciwen'abapfapfauvugwa.
10Uguriraumupfapfa cyangwaumuhisi,
Ameze nk'umurashiukomeretsa abantu bose.
11Nk'uko imbwa isubiraku birutsi byayo,
Ni koumupfapfa asubiraku bupfapfa bwe.
12Mbese wabonyeumuntu wiyogeza ko ariumunyabwenge?
Wapfa kwemeraumupfapfa kumurutisha uwo.
13Umunyabute arahwaganya ati
“Mu nzira hari intare,
Niukuriiri mu nzira nyabagendwa.”
14Nk'ukourugiruhindukiraku mapata yarwo,
Ni koumunyabute agaragurikaku buriribwe.
15Umunyabute akora ku mbehe,
Akananirwa kwitamika.
16Umunyabute yibwira ko ariumunyabwenge,
Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu.
17Umugenziurakazwa n'intonganya zitamwerekeyeho,
Ameze nk'ufashe imbwa amatwi.
18Nk'ukoumusaziarasa imyambi iriho amafumba bikazanaurupfu,
19Ni koumuntu amezeushukishaumuturanyi we amashyengo,
Ati “Nagukinishaga.”
20Iyo inkwi zibuzeumurirourashira,
Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira.
21Nk'uko amakara acwekēra bakongeraho andi,
Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro,
Ni koukunda intonganya acana impaka.
22Amagambo y'inzimuzi yongorerana aryohera amatwi,
Kandi akuzuraumutima.
23Ururimiruvugaurukundo ruvanze n'umutimamubi,
Ni nk'ikibindi gihomeshejwe inkamba z'ifeza.
24Uwangana ahorana amagambo ashukana,
Ariko mu mutimawe abitsemouburyarya.
25Nagira imvugo nziza ntukamwizere,
Kuko mu mutimawe harimo ibizira birindwi.
26Nahourwango rwe yaruhisha ku buryarya,
Ububi bwe buzagaragarira imbere y'iteraniro.
27Ucukuraurwobo azarugwamo,
Kandiuhirika ibuye rizamubirindukana.
28Ururimirubeshya rwanga abo rwakomerekeje,
Kandi akanwa gashyeshya kararimbura.