Imig 28:1-28 BYSB2001 - Bible AI

1Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye,
Arikoumukiranutsi ashiraubwoba nk'intare.

2Igihugu kigira abami benshi kigira amagomerane,
Arikoumuntu w'umuhanga uziubwenge agitera kugubwa neza.

3Umukeneurenganya indushyi,
Ameze nk'imvura y'umugaruikukumuyeimyaka.

4Abanga amategeko bashima abanyabyaha,
Ariko abakomeza amategeko barabarwanya.

5Inkozi z'ibibi ntizimenya imanza zitabera,
Ariko abashaka Uwiteka bamenya byose.

6Umukeneugenda ari inyangamugayo,
Aruta icyigenge naho cyaba ari igikire.

7Uwitondera amategeko niumwana uziubwenge,
Arikouwiyuzuzan'ibisambo akoza se isoni.

8Ugwirishaubukungu bwe indamu n'inyungu mbi,
Aba abishakiyeubabarira abakene.

9Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,
Gusenga kwe na ko ni ikizira.

10Ushukaumukiranutsi ngo amuyobereze mu nzira mbi,
Azagwa mu rwobo yicukuriye,
Arikoumukiranutsiutunganye azazungura ibyiza.

11Umukireyiyitaumunyabwenge,
Arikoumukeneujijutse aramugenzura akamuhinyura.

12Abakiranutsi iyo baguwe neza habaho icyubahiro cyinshi,
Ariko iyo abanyabyaha bagiye ejuru abantu barihisha.

13Uhisha ibicumurobye ntazagubwa neza,
Arikoubyatura akabireka azababarirwa.

14Hahirwaumuntuuhorana kūbaha,
Arikouwinangiraumutimaazagwa mu byago.

15Umutware mubiutwaraubwoko bukennye,
Ameze nk'intare itontoma n'idubu rihiga.

16Umwamiutagiraubwenge akunda kurenganya cyane,
Arikouwanga indamu mbi ni weuzarama.

17Umuntuuremerewe n'amaraso y'uwo yishe,
Azahunga abe icyohe he kugiraumutangira.

18Ugenda atunganye azakizwa,
Arikougoreka inzira ze azagwa bimutunguye.

19Uhinga imirima ye azahaga ibyokurya,
Arikoukurikiza inkorabusa azahagaubutindi.

20Umunyamuravaagwiza imigisha myinshi,
Arikouwihutirakubaumukirentazabura guhanwa.

21Kurobanura ku butonisi byiza,
Kandi si byiza koumuntu acumuzwa n'akamanyu k'umutsima.

22Umuntu w'ishyari ashakanaubukunguubwira,
Kandi ntamenye yukoubukenebuzamugeraho.

23Ucyahaumuntu hanyuma azashimwa,
Kurutaufiteururimirushyeshya.

24Uwiba se cyangwa nyina maze akavuga ati “Si icyaha”,
Uwo ni mugenzi w'umurimbuzi.

25Ufiteumutimaw'ubusambo abyutsa intonganya,
Arikouwiringira Uwiteka azahaga bimubyibushye.

26Uwiringiraumutimaweubwawo niumupfapfa,
Arikougendera mu bwenge azakizwa.

27Uha abakene ntazakena,
Arikoubirengagiza azahaga imivumo myinshi.

28Iyo abanyabyaha babyutse abantu barihisha,
Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baragwira.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>