Imig 29:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Ucyahwa kenshi agashinga ijosi,
Azavunagurikaatunguwe nta kizamukiza.

2Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima,
Ariko iyo hategekaumunyabyaha abantu bacura imiborogo.

3Ukundaubwenge anezeza se,
Arikoubanan'abamaraya yiyaya ibintu bye.

4Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera,
Arikouhongesha aragitsinda.

5Umuntuushyeshyaumuturanyi we,
Aba asa nk'utezeamaguru ye ikigoyi.

6Mu gicumurocy'umunyabyaha harimoumutegoategewemo,
Arikoumukiranutsi arishima akavuza impundu.

7Umukiranutsi aziurubanza rw'abakene,
Arikoumunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya.

8Abakobanyi bakongezaumuduguduimivurungano,
Ariko abanyabwenge bahoshauburakari.

9Umunyabwenge iyo agiye impaka n'umupfapfa,
Naho yarakara cyangwa agaseka ntabwo zakoroha.

10Abakunda kwicana banga intungane,
Kandi n'umukiranutsi bashaka uko bamwica.

11Umupfapfa agaragazauburakari bwe bwose,
Arikoumunyabwenge arifata akabucubya.

12Iyoumutware yumviye amazimwe,
Abagaragu be bose baba abanyabyaha.

13Umukenen'urenganya amahuriroyabo ni amwe,
Uwiteka ahwejesha amaso ya bombi.

14Umwamiuciraabakene imanza zitabera,
Ingoma ye izakomera iteka ryose.

15Umunyafu no gucyaha byigishaubwenge,
Arikoumwana bandaritse akoza nyina isoni.

16Iyo abanyabyaha bagwiriye,
Ibicumurona byo biragwira,
Ariko abakiranutsi bazabitegereza bahenebera.

17Hanaumwana wawe azakuruhura,
Ndetse azanezezaumutimawawe.

18Aho guhishurirwa kutariabantu bigira ibyigenge,
Arikoukomeza amategeko aba ahirwa.

19Ikiretwa ntigihanishwa amagambo,
N'iyo kiyumvise ntikiyitaho.

20Mbese wabonyeumuntuuhutaamagambo?
Bakwemeraumupfapfa kumurutisha uwo.

21Umugaragu warezwe nezauhereye mu bwana bwe,
Hanyuma azabera shebujaumwana.

22Umunyamujinya abyutsa intonganya,
Kandiumuntu w'inkazi agwiza ibicumuro.

23Ubwibone bw'umuntu buzamucisha bugufi,
Arikouwicisha bugufimu mutimaazabona icyubahiro.

24Uwiyuzuzan'umujuraaba yiyanga,
Yumva uko arahizwa akanga kubivuga.

25Gutinya abantu kugusha mu mutego,
Arikouwiringira Uwiteka azaba amahoro.

26Benshi bashaka gutonaku mutware,
Ariko Uwiteka ni weuciraabantu imanza.

27Ukiranirwa azirana n'abakiranutsi,
Kandiugenda ari intungane azirana n'abanyabyaha.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>