Imig 3:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye,
Ahubwoumutimawaweukomeze amategeko yanjye,

2Kuko bizakunguriraimyaka myinshi y'ubugingo bwawe,
Ukazarama ndetseukagira n'amahoro.

3Imbabazi n'umuravabye kukuvaho,
Ubyambare mu ijosi,
Ubyandike ku nkingi z'umutimawawe.

4Ni bwouzagiraumugisha n'ubwenge nyakuri,
Mu maso y'Imana n'abantu.

5Wiringire Uwiteka n'umutimawawe wose,
We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.

6Uhoreumwemera mu migendere yawe yose,
Na we azajya akuyobora inziraunyuramo.

7Ntiwishimeubwenge bwawe,
Ujye wubahaUwiteka kandi uve mu byaha.

8Bizateraumubiriwawe kuba mutaraga,
Ukagira imisokoro mu magufwa yawe.

9Wubahishe Uwitekaubutunzi bwawe,
N'umuganura w'ibyo wunguka byose.

10Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa,
Kandi imivure yawe izasendera imitobe.

11Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy'Uwiteka,
Kandi ntiwinubiren'uko yagucyashye,

12Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda,
Nk'ukoumubyeyi acyahaumwana we yishimana.

13Hahirwaumuntuubonyeubwenge,
N'umuntu wiyungura kujijuka.

14Kubugenza biruta kugenza ifeza,
Kandi indamu yabwo iruta iy'izahabu nziza.

15Burutaamabuye ya marijani,
Kandi mu byo wakwifuza byose,
Nta na kimwe cyabucaurugero.

16Mu kubokokwabwo kw'iburyo bufitekurama,
No mu kw'ibumosobufiteubutunzi n'icyubahiro.

17Inzira zabwo ni inzira z'ibinezeza,
Kandi imigendere yabwo yose ni iy'amahoro.

18Ababwakira bubabera igiti cy'ubugingo,
Kandiubukomeza wese aba agiraumugisha.

19Uwiteka yaremesheje isiubwenge,
Kandi yakomeresheje amajuruubuhanga.

20Ku bwo kumenya kwe amasōko y'ikuzimuyaratobotse,
Kandi ibicu bitonyanga ikime.

21Mwana wanjye, komezaubwenge nyakuri no kwitonda,
Ntibive imbere y'amaso yawe.

22Nuko bizaramishaubugingo bwawe,
Kandi bizabera ijosi ryaweumurimbo.

23Mazeuzagendere mu nzira yawe amahoro,
Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara.

24Nuryama ntuzagiraubwoba,
Ni kokouzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.

25Ntutinye ibiteyeubwoba by'inzaduka,
Cyangwa kurimbuka kw'abanyabyaha kuje.

26Kuko Uwiteka azakuberaibyiringiro,
Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.

27Abakwiriye kubonaibyiza ntukabibime,
Niba bigushobokera.

28Ntukarerege mugenzi wawe uti
“Gendauzagaruke ejo mbiguhe”,
Kandiubifite iruhande rwawe.

29Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe,
Ubwo muturanye amahoro.

30Ntugatongane n'umuntu mupfuyeubusa,
Niba nta cyo yagutwaye.

31Ntukagirireumunyarugomoishyari,
Mu nzira ze ntugiren'imweukurikiza,

32Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka,
Ariko ibanga rye rimenywa n'abakiranutsi.

33Umuvumow'Uwitekauhoramu rugo rw'umunyabyaha,
Arikoubuturobw'umukiranutsi abuhaumugisha.

34Niukuriagaya abakobanyi,
Ariko abicisha bugufiabagirira imbabazi.

35Umunyabwenge azaragwaubwiza,
Ariko isoni zizaba igihembo cy'abapfu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>