Imig 31:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Amagambo y'umwami Lemuwelin'ubuhanuzi nyina yamwigishije:

2“Mwana wanjye, ndakubwira iki?
Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye,
Ko ari wowe nahigiye?

3Ntugaheabagore intege zawe n'ubugingo bwawe,
Kuko ari cyo kigusha abami.

4“Ntibikwiriye abami, Lemuweliwe,
Abami ntibakwiriye kunywavino,
Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri.

5Be kunywabakibagirwa ibyategetswe,
Bakagoreka imanza z'abarengana.

6Ibisindishaubiheugiyegupfa,
Na vinouyiheufiteintimba mu mutima.

7Murekeanywe urwo rushungandushyi,
Rumuterekwibagirwa intimba ye.

8“Bumbura akanwa kaweuvugireikiragi,
Kandiuburanire abatagira shinge na rugero.

9Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,
Ucire abakene n'indushyiurubanza rutunganye.”

10Umugorew'imico myiza ni nde wamubona?
Arusha cyane rwose marijani igiciro.

11Umutimaw'umugaboweuhoraumwiringira,
Kandi ntazabura kunguka.

12Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi,
Igihe cyose akiriho.

13Ashakaubwoya bw'intama n'imigwegwe,
Anezezwa no gukoresha amaboko ye.

14Ameze nk'inkuge z'abagenza,
Azana ibyokurya bye abikura kure.

15Abyuka kare butaracya,
Akagaburiraabo mu rugo,
Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.

16Yitegerezaumurimaakawugura,
Awutezamourutokimu by'inyungu ivuye mu maboko ye.

17Akenyerana imbaraga,
Agakomeza amaboko ye.

18Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro,
Kandi nijoro itabaza rye ntirizima.

19Afatishaukubokourubambo rurihoipamba,
Intoki ze zigafata igiti ahotoza.

20Aramburiraabakene ibiganza,
Kandi indushyiakazitiza amaboko.

21Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy'imbeho,
Kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by'imihemba.

22Yibohera ibirago by'ibisuna,
Imyambaro ye ni imyenda y'ibitare byiza n'imihengeri.

23Umugabowe amenyekana mu marembo y'umudugudu,
Yicaranye n'abakuru b'igihugu.

24Aboha imyambaro akayigura,
Aguriraabagenza imikandara.

25Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye,
Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.

26Abumbuza akanwa keubwenge,
Kandi itegeko ry'ururimirwe riva ku rukundo.

27Amenya neza imico yo mu rugo rwe,
Kandi ntabwo arya ibyokurya by'ubute.

28Abana be barahagurukabakamwita Munyamugisha,
N'umugabowe na we aramushima ati

29“Abagore benshi bagenza neza,
Ariko wehourabarusha bose.”

30Ubutoniburashukanakandiuburanga bwiza niubusa,
ArikoumugorewubahaUwiteka ni weuzashimwa.

31Mumuheku mbuto ziva mu maboko ye,
Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>