1Bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha,
Mushishikarire kwigaubuhanga.
2Ntimukareke amategeko yanjye,
Kuko mbigisha ibyigisho byiza.
3Nabereye dataumwana,
Kandi ndi ikinege gikundwana mama cyane.
4Yaranyigishaga akambwira ati
“Ukomeze amagambo yanjye mu mutimawawe,
Witondere amategeko yanjye,
Ubone kubaho.
5Shakaubwenge shaka n'ubuhanga,
Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.
6Ntuburekebuzakurinda,
Ubukunde buzagukiza.
7Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi,
Nuko rero shakaubwenge,
Ndetse ibyoutunze byoseubishakisheubuhanga.
8Ubukuzena bwo buzagukuza,
Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro.
9Buzagutamiriza imbabazi houmurimbo,
Buzakwambika ikamba ry'ubwiza.”
10Mwana wanjye, umva kandi emera amagambo yanjye,
Ni bwo imyaka yo kubahokwawe izagwira.
11Nakwigishije ingeso z'ubwenge,
Nakuyoboye mu nzira zitunganye.
12Nugenda intambwe zawe ntizizateba,
Kandi niwiruka ntuzasitara.
13Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke,
Ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe.
14Ntukajye mu nzira y'inkozi z'ibibi,
Kandi ntukagendere mu migenzereze y'abantu babi.
15Ujyeuyitaza ntuyinyuremo,
Uyiteshuke uce mu yindi.
16Ababi ntibasinzira keretse bakoze ibibi,
Kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha,
17Kuko baryaumutsima wo gukiranirwa,
Kandi banywa vino y'urugomo.
18Ariko inzira y'umukiranutsi ni nk'umusekeutambitse,
Ugakomeza gukuraukageza ku manywa y'ihangu.
19Inzira y'abanyabyaha ni nk'umwijima,
Ntibazi ikibasitaza.
20Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye,
Tegereugutwi ibyo mvuga.
21Ntibive imbere y'amaso yawe,
Ubikomeze mu mutimawawe imbere.
22Kuko ari byo bugingo bw'ababibonye,
Bikabaumuzemuke w'umubiriwabo wose.
23Rindaumutimawawe kurutaibindi byose birindwa,
Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho.
24Ikurehoumunwauvugaiby'ubugome,
Kandiururimiruvugaiby'ubugoryiurushyire kure yawe.
25Boneza amaso imbere yawe,
Ugumyeuhatumbire.
26Tunganya inzira y'ibirenge byawe,
Kandi imigendere yawe yose ikomezwe.
27Ntuhindukirire iburyo cyangwa ibumoso,
Ukure ikirenge cyawe mu bibi.