1Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye,
Tegeraugutwiubuhanga bwanjye,
2Kugirangouhorewitonda,
Kandi iminwa yawe ikomezeubwenge.
3Kuko iminwa y'umugorew'inzaduka itonyangaubuki,
Kandi akanwa ke karusha amavuta koroha,
4Ariko hanyuma asharīra nk'umuravumba,
Agiraubugink'ubw'inkota ityaye.
5Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu,
Intambwe ze ziherera ikuzimu.
6Bituma atabona inzira y'ubugingo itunganye,
Kugenda kwe niukuzerera atabizi.
7Noneho bahungu banjye, nimunyumvire,
Kandi ntimwirengagize amagambo yo mu kanwa kanjye.
8Cisha inzira yawe kure y'uwo mugore,
Kandi ntiwegereumuryango w'inzu ye,
9Kugirangoutiyaka icyubahiro cyane ngougiheabandi,
Cyangwa ngouharire imyaka yawe abanyarugomo.
10Abashyitsi be guhazwa n'ibiguturukamo,
Kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y'umunyamahanga.
11Amaherezoukazaboroga,
Umubiriwaweumazegushiraho,
12Ukavuga uti “Ayii we, ko nanze kwigishwa!
Umutimawanjyeukanga guhanwa.
13Sinumviye amajwi y'abanyigishaga,
Kandi sintegere amatwi abampuguraga.
14Nari ngiye kurohama mu bibi byose,
Imbere ya rubanda ndetse n'imbere y'iteraniro.”
15Ujyeunywaamazi y'iriba ryawe,
Amazi ava mu isōko wifukuriye.
16Mbese amasōko yawe yasandarira hanze,
N'imigezi yawe yatemba mu mayira?
17Bibe ibyawe bwite,
Kandi ntubikorere ku nzaduka.
18Isōko yawe ihirwe,
Kandi wishimireumugorew'ubusorebwawe.
19Nk'imparakazi ikundwan'isirabo nziza,
Amabere ye ahore akunezeza,
Kandi ujye wishimira cyaneurukundo rwe.
20Mwana wanjye, kuki wakwishimiraumugorew'inzaduka,
Ukagira ngouhoberane na we?
21Kuko imigendere y'umuntu iri imbere y'amaso y'Uwiteka,
Kandi ni weumenya imigenzereze ye yose.
22Umunyabyaha azafatwa no gukiranirwa kwe,
Kandi azakomezwa n'ingoyi z'icyaha cye.
23Azapfa azize ko yanze kwigishwa,
Kandiubupfapfa bwe bwinshi buzamuterakuyoba.