Imig 6:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Mwana wanjye, niba wishingiyeumuturanyi wawe,
Cyangwaukarahirira ko wishingiyeumunyamahanga,

2Ubaufashwe n'indahiro warahiye,
Ukabauboshywe n'amagambo y'ururimirwawe.

3Noneho mwana wanjye, genza utya kandi wikize,
Ubwo waguye mu maboko y'umuturanyi wawe,
Genda wicishe bugufiumwinginge.

4Nturekeamaso yawe agoheka,
Ntuhunikire.

5Ikize nk'isirabo iva mu maboko y'umuhigi,
Nk'inyoni iva mu kubokok'umutezi.

6Wa munyabute we, sanga ikimonyo,
Witegereze uko kigenza kandiugireubwenge.

7Ntikigiraumutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja,

8Ariko gihunikaibiryo byacyo mu cyi,
Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.

9Uzasinziraugezeryari, wa munyabute we?
Uzakanguka ryari?

10Uti “Henga nsinzire gato, nihweture kanzinya,
Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”

11Nukoubukenebuzakugeraho nk'umwambuzi,
N'ubutindi buguterenk'ingabo.

12Umuntu w'ikiburaburyo,umuntu w'inkozi y'ibibi,
Ni weugendanaumunwaugoreka,

13Akicirana amaso akavugisha ibirenge,
Agacisha amarenga intoki ze.

14Umutimaweurimoubugoryi,
Ahorana imigambi yo gukoraibibi,
Akabiba ibiteranya.

15Ni cyo gituma amakuba ye azamutungura,
Azavunikavuba kandi ntazungwa.

16Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi,
Uwiteka yanga bimuberaikizira ni ibi:

17Amaso y'ubwibone,ururimirubeshya,
Amaboko avusha amaraso y'utarihourubanza,

18Umutimaugambirira ibibi,
Amaguru yihutirakugiraurugomo,

19Umugabow'indarikwauvugaibinyoma,
N'uteranya abavandimwe.

20Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse,
Kandi we kurekaicyo nyoko yakwigishije.

21Uhoreubikomeje ku mutimawawe,
Ubyambare mu ijosi.

22Nugenda bizakuyobora,
Nujya kuryama bizakurinda,
Kandi nukanguka bizakubwiriza.

23Kuko itegeko ari itabaza,
amategeko ariumucyo,
Kandi ibihano byo guhuguraari inzira y'ubugingo.

24Byakurindaumugorew'inkozi z'ibibi,
No gushyeshya kuururimirw'umunyamahangakazi,

25We kwifuzaubwiza bwe mu mutimawawe,
Kandi ntukunde ko akwicira ijisho.

26Kuko maraya akeneshaumuntu,
Agasigara ku gasate k'umutsima,
Kandiumugoreusambana ahīgaubugingo bw'igiciro cyinshi.

27Mbeseumuntu yashyiraumuriromu gituza cye,
Imyambaro ye ntishye?

28Cyangwa hariuwabasha gukandagira amakara yaka,
Ibirenge bye ntibibabuke?

29Ni ko bimera no ku muntuusanga muka mugenzi we,
Kandiumukoraho wese ntazabura kugibwaho igihano.

30Abantu ntibagayaumujurawibishijwe n'inzara,

31Ariko iyo afashwe abiriha karindwi,
Agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose.

32Usambana n'umugorenta mutimaafite,
Ugenza atyo aba arimbuyeubugingo bwe.

33Inguma no gukorwa n'isoni ni byo azabona,
Kandiumugayowe ntuzahanagurwa.

34Kuko ifuhe ry'umugabow'umugoreariuburakari bukaze,
Kandi ntazamubabarira ku munsi wo guhōra.

35Ntazita ku mpongano,
Ntabwo azatuza naho wamuhongera byinshi.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>