1Bwenge yubatse inzu ye,
Yabaje inkingi zayo ndwi,
2Abaga amatungo ye,
Akangaza vino ye,
Aringaniza n'ameza ye.
3Maze atuma abaja be,
Arangururaijwi ari aharengeye hose ho mu murwa,
4Ati “Umuswa wese nagaruke hano.”
Abwirautagiraumutimaati
5“Ngwino urye ku mutsima wanjye,
Kandiunywekuri vino nakangaje.
6Murekeubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe,
Kandi mugendere mu nzira y'ubuhanga.
7“Ucyahaumukobanyi aba yikoza isoni,
Kandiuhanaumunyabyaha aba yihamagariye ibitutsi.
8Ntuhaneumukobanyi kugirango atakwanga,
Ariko nuhanaumunyabwenge azagukunda.
9Bwirizaumunyabwenge kandi azarushaho kugiraubwenge,
Igishaumukiranutsi kandi azunguka kumenya.
10“Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge,
Kandi kumenya Uwera niubuhanga.
11Ni jyeuzakugwiriza iminsi,
Nkakungura imyaka yo kubahokwawe.
12Niba uriumunyabwenge,
Ubwo bwenge ni woweubwigiriye ku bwawe,
Kandi nukobana ni wowe biziberahoubwawe.”
13Umugoreupfapfana arasakuza,
Ni ikirimarima kandi nta cyo amenya,
14Yicara mu muryango w'inzu ye,
Ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa,
15Agira ngo ahamagare abahita,
Baromboreje mu nzira zabo ati
16“Umuswa wese agaruke hano.”
Abwirautagiraumutimaati
17“Amazi yibwe araryoshye,
Kandiumutsimaurirwa ahihisheuranyura.”
18Ariko ntazi ko abapfuye ari ho bari,
Kandi abo yararitse bari mu mworero w'ikuzimu.