Ind 2:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Ndi nka habaseleti y'i Sharoni,
N'umwangange wo mu bibaya.
Umukwe:

2Nka karungu mu mahwa,
Ni koumukunzi wanjye ameze mu bakobwa.
Umugeni:

3Nk'umutapuwa mu biti byo mu ishyamba,
Ni koumukunzi wanjye ameze mu bahungu.
Nicaye mu gicucu cye nezerewe cyane,
Amatunda ye yarandyoheye.

4Yanjyanye mu nzu y'ibirori,
N'ibendera rye ryari hejuru yanjye,
Ari ryo rukundo.

5Nimumpembure n'imbuto z'uruzabibu,
Mundamirishe amatapuwa,
Kukourukundo runsābye.

6Ukubokokwe kw'ibumosokuranseguye,
N'ukubokokwe kw'iburyo kurampfumbase.
Umukwe:

7Mwa bakobwa b'i Yerusalemu mwe,
Mbarahirije amasirabo n'impara zo mu gasozi,
Ntimukangureumukunzi wanjye ngo abyuke,
Kugezaigihe abyishakira.
Umugeni:

8Ijwi ry'umukunzi wanjye,
Dore araje asimbuka mu mpinga z'imisozi miremire,
Asimbagurikaku misozi.

9Umukunzi wanjye ameze nk'isirabo,
Cyangwaumucanzogera w'impara.
Dore ahagaze inyuma y'inkike yacu,
Arebera mu madirishya,
Agaragarira hagati y'imbariro.

10Umukunzi wanjye atangira kuvugaarambwira ati
“Hagurukamukunzi wanjye mwiza,
Ngwino tujyane.

11Dore itumba rirashize,
Imvura imaze gucika.

12Uburabyo butangiye kurabya ku isi,
Igihe cyo kujwigira kw'inyoni kirageze,
Kandi ijwi ry'intungura ryumvikanye mu gihugu cyacu.

13Umutiniweze imbuto zawo z'umwimambere,
Kandi inzabibu zirarabije,
Impumuroyazo nziza iratāmye.”
Hagurukamukunzi wanjye mwiza,
Ngwino tujyane.

14Numa yanjye we, uri mu mitutu y'urutare,
No mu bishumikobyo mu bihanamanga,
Reka ndebe mu maso hawe,
Numve n'ijwi ryawe,
Kuko ijwi ryawe ari ryiza,
N'uburanga bwawe bukababuhebuje.

15Mudufatire ingunzu,
Bya byana by'ingunzu byonona inzabibu,
Kuko inzabibu zacu zirabije.

16Umukunzi wanjye niuwanjyeubwanjye nanjye ndi uwe,
Aragirira mu myangange.

17Kugezamu mafu ya nimunsi,
Izuba rikendakenda,
Garuka mukunzi wanjye,
Umere nk'isirabo cyangwaumucanzogera w'impara,
Mu mpinga z'imisozi y'i Beteri.
Umugeni:

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>