1Iyaba wari nka musazawanjye wonkejwe na mama,
Nagusanga hanze nkagusoma,
Kandi nta wabingaya.
2Nakujyana nkakugezamu nzu ya mama akanyigisha,
Nkagusomya kuri vino ituriye,
No ku mazi y'imikomamanga.
3Wasanga anshegujeukubokokw'ibumoso,
Ukw'iburyo kumpfumbase.
Umukwe:
4Yemwe bakobwa b'i Yerusalemu ndabarahirije,
Ntimukangureumukunzi wanjye ngo abyuke,
Kugezaigihe abyishakira.
Abakobwa:
5Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu,
Yegamiranye n'umukunzi we?
Umukwe:
Nakubyukijemunsi y'umutapuwa,
Aho ni ho nyoko yakuramukwaga,
Ni kokouwakubyaye ni ho yakuramutswe.
Umugeni:
6Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso,
Mbe no ku kubokokwawe.
Kukourukundo rukomeye nk'urupfu,
Kandi ifuha ntirigondeka ni nk'imva,
Ibirimi byarwo ni nk'iby'umuriro,
Niumurirorwose w'Uwiteka.
Umukwe:
7Amazi menshi ntiyazimyaurukundo,
N'inzuzi zuzuyentizarurenga hejuru.
Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose,
Kugirango agureurukundo,
Yagawa rwose.
Umugeni:
8Dufitemurumunawacuutarapfundura amabere,
Tuzamugiradute igihe azasabirwa?
Umukwe:
9Niba ameze nk'inkike z'amabuye,
Tuzamwubakahoumunaraw'ifeza,
Niba ameze nk'umuryango,
Tuzamukingira n'imbaho z'imyerezi.
Umugeni:
10Jyeweho ndi inkike z'amabuye,
N'amabere yanjye ni nk'iminara yazo,
Ni cyo cyatumye mu maso h'umugabowanjye muberank'ubonye amahoro.
11Salomo yari afiteuruzabibu i Bālihamoni.
Arugabanya abarinzi,
Umuntu wese muri bo yategetswe kujya atanga ibice by'ifeza igihumbi ku mwero warwo.
12Uruzabibu rwanjye bwite ruri imbere yanjye,
Yewe Salomo,uzabona igihumbi cyawe,
Kandi abarinzi b'imbuto na bo bazabona magana abiri.
13Yewe uba mu mirima,
Bagenzi banjye bategere ijwi ryawe amatwi,
Urinyumvishe.
14Mukunzi wanjye banguka,
Umere nk'isirabo cyangwaumucanzogera w'impara,
Mu mpinga z'imisozi y'imibavu.