1Isi yose yari ifiteururimirumwe n'amagambo amwe.
2Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy'i Shinari, barahatura.
3Barabwirana bati “Mureketubumbe amatafari, tuyotse cyane.”Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy'amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy'ibyondo.
4Baravuga bati “Mureketwiyubakireumudugudun'inzu y'amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugirango twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”
5Uwiteka amanurwa no kurebaumudugudun'inzu ndende, abana b'abantu bubatse.
6Uwiteka aravuga ati “Dore aba niubwoko bumwe n'ururimirumwe, ibyo ni byo babanje gukoranone ntakizabananira gukorabagishatse.
7Reka tumanuke tuhahindurireururimirwabo, rubemonyinshi zinyuranye, be kumvana.”
8Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubakawa mudugudu.
9Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriyeururimirw'abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose.
10Uru ni rwo rubyaro rwa Shemu. Shemu yamaze imyaka ijana avutse, abyara Arupakisadi mu mwaka wa kabiri wa mwuzureushize.
11Amaze kubyara Arupakisadi, Shemu arongera amara imyaka magana atanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
12Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, abyara Shela.
13Amaze kubyara Shela, Arupakisadi arongera amara imyaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
14Shela yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi.
15Amaze kubyara Eberi, Shela arongera amara imyaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
16Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n'ine avutse, abyara Pelegi.
17Amaze kubyara Pelegi, Eberi arongera amara imyaka magana ane na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
18Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu.
19Amaze kubyara Rewu, Pelegi arongera amara imyaka magana abiri n'icyenda, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
20Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, abyara Serugi.
21Amaze kubyara Serugi, Rewu arongera amara imyaka magana abiri n'irindwi, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
22Serugi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori.
23Amaze kubyara Nahori, Serugi arongera amara imyaka magana abiri, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
24Nahori yamaze imyaka makumyabiri n'icyenda avutse, abyara Tera.
25Amaze kubyara Tera, Nahori arongera amara imyaka ijana na cumi n'icyenda, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
26Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamuna Nahori na Harani.
27Uru ni rwo rubyaro rwa Tera. Tera yabyaye Aburamuna Nahori na Harani, Harani yabyaye Loti.
28Harani apfira aho Tera se ari, mu gihugu yavukiyemo, ahitwa Uri y'Abakaludaya.
29Aburamuna Nahori bararongora,umugorewa Aburamuyitwa Sarayi,umugorewa Nahori yitwa Miluka,umukobwa wa Harani, ni we se wa Miluka na Yisika.
30Sarayi yari ingumba, ntiyari afiteumwana.
31Tera ajyana Aburamuumwana we na Loti mwene Haraniumwuzukuruwe, na Sarayiumukazana we,umugorewa Aburamuumuhungu we, bava muri Uri y'Abakaludayabarajyana, bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanāni, bagera i Harani barahatura.
32Iminsi Tera yaramye ni imyaka magana abiri n'itanu. Tera apfira i Harani.