1Aburamuavana muri Egiputa n'umugorewe n'ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu.
2Aburamuyari afiteubutunzi bwinshi bw'amatungo n'ifeza n'izahabu.
3Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y'i Beteli na Ayi,
4ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamuyambarizaho izina ry'Uwiteka.
5Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n'amashyo n'amahema.
6Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kukoubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana.
7Habaho intonganya z'abashumba b'inka za Aburamun'ab'iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanāni n'Abaferizi babaga muri icyo gihugu.
8Aburamuabwira Loti ati “He kubahointonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe.
9Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukanananjye. Nuhitamo kujya ibumosonanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.”
10Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n'i Gomora, icyo kibaya kugezai Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y'Uwiteka, nk'igihugu cya Egiputa.
11Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana.
12Aburamuatura mu gihugu cy'i Kanāni, Loti atura mu miduguduyo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu.
13Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumuraku Uwiteka cyane.
14Loti amaze gutandukanana Aburamu, Uwiteka abwira Aburamuati “Rambura amasourebe,uhereaho uri hano, ikasikazi n'ikusi, n'iburasirazuba n'iburengerazuba.
15Igihugu cyoseubonye ni wowe nzagiha n'urubyaro rwawe iteka ryose.
16Kandi nzagwizaurubyaro rwawe ruhwane n'umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubaraumukungugu wo hasi,urubyaro rwawe na rwo rwazabarika.
17Hagurukaugende,unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugaribwacyo, kuko ari wowe nzagiha.”
18Aburamuyimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro.