1Ku ngoma za Amurafeliumwami w'i Shinari, na Ariyokiumwami wa Elasari, na Kedorulawomeriumwami wa Elamu, na Tidaliumwami w'i Goyimu,
2abo bami barwanije Beraumwami w'i Sodomu, na Birushaumwami w'i Gomora, na Shinabuumwami wa Adima, na Shemeberiumwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela (ni ho Sowari).
3Abo bose bateranira mu gikombe cya Sidimu (aho ni ho Nyanja y'Umunyu).
4Bamaze imyaka cumi n'ibiri bakorera Kedorulawomeri, mu mwaka wa cumi n'itatu baragoma.
5Mu mwaka wa cumi n'ine, Kedorulawomeri n'abami bari kumwe na we baraza, baneshereza Abarafa muri Ashiteroti Karunayimu, baneshereza n'Abasuzi i Hamu, baneshereza n'Abemi i Shavekiriyatayimu,
6baneshereza n'Abahori ku musoziwabo Seyiri, barabirukanababageza muri Eliparani, iri hafi y'ubutayu.
7Basubirayo, bagera muri Enimishipati (ni ho Kadeshi), banesha Abamaleki mu gihugu cyabo cyose, n'Abamori batuye Hasasonitamari.
8Maze hatabaraumwami w'i Sodomu, n'umwami w'i Gomora, n'umwami wa Adima, n'umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela (ni ho Sowari), bashingiraurugamba mu gikombe cya Sidimu.
9Barwanya Kedorulawomeriumwami wa Elamu, na Tidaliumwami w'i Goyimu, na Amurafeliumwami w'i Shinari, na Ariyokiumwami wa Elasari, abane barwanya abatanu.
10Kandi icyo gikombe cya Sidimu cyari cyuzuyemoimyobo irimo ibumba, abami b'i Sodomu n'i Gomora barahunga bagwamo, abacitse ku icumu bahungira ku musozi.
11Banyaga ibintu by'i Sodomu n'i Gomora n'ibyokurya byabo byose, baragenda.
12Na Loti bamufatirayo mpiri,umuhungu wabo wa Aburamuwariutuyei Sodomu, banyaga ibintu bye barigendera.
13Hazaumuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira AburamuUmuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu.
14Aburamuyumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana n'umutwe we wigishijwe kurwana, bavukiyemu rugo rwe, magana atatu na cumi n'umunanibarabakurikira bagera i Dani.
15Aburamun'abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukanababageza i Hoba, iri ibumosobw'i Damasiko.
16Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n'ibye, n'abagore na bo n'abandi bantu.
17Atabarutse avuye gutsinda Kedorulawomeri n'abandi bami bari kumwe na we,umwami w'i Sodomu amusanganirira mu gikombe Shave (ni cyo gikombe cy'umwami).
18Kandi Melikisedekiumwami w'i Salemu azana imitsima na vino, yariumutambyi w'Imana Isumbabyose.
19Amuheshaumugisha ati “Aburamuahabweumugisha n'Imana Isumbabyose, nyir'ijuru n'isi,
20kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.”Nuko Aburamuamuha kimwe mu icumi cya byose.
21Umwami w'i Sodomu abwira Aburamuati “Mpa abantu, ibintuubyijyanire.”
22Aburamuasubizaumwami w'i Sodomu ati “Ndahirishirije Uwiteka kumanikaukubokokwanjye, ni we Mana Isumbabyose, nyir'ijuru n'isi,
23yuko ntazatwara akadodo cyangwa agashumi k'inkweto ko mu byawe, kugirangoutibwira uti ‘Ni jyeutungishije Aburamu.’
24Keretse gusa wishyura impamba nahaye abagaragu banjye, kandi uhe abo twatabaranyeumugabane. Aneri na Eshikoli na Mamure bo bajyaneumugabane wabo.”