1Hanyuma y'ibyo, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira,uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.”
2Aburamuaramubazaati “Mwami Uwiteka,uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandiuzazunguraurugorwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?”
3Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandiuwavukiyemu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.”
4Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si weuzaragwa ibyawe, ahubwouzakomoka ku rukiryi rwawe ni weuzabiragwa.”
5Aramusohokana aramubwira ati “Raramaurebeijuru,ubareinyenyeri niba wabasha kuzibara.”Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”
6Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.
7Aramubwira ati “Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y'Abakaludayakugirango nzakurageiki gihugu.”
8Aramubazaati “Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?”
9Aramusubizaati “Enda iriza y'inka imaze imyaka itatu ivutse, n'ibugumay'ihene imaze imyaka itatu, n'impfizi y'intama imaze imyaka itatu, n'intungura imwe, n'icyana cy'inuma.”
10Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije.
11Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamuakazigurutsa.
12Ku kirengarenga Aburamuasinziraubuticura,ubwoba butewen'umwijima w'icuraburindi buramufata.
13Uwiteka abwira Aburamuati “Menya neza yukourubyaro rwawe ruzabaabashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab'aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane.
14Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemoubutunzi bwinshi.
15Ariko wowe houzasanga ba sogokuruzaamahoro,uzahambwaushaje neza.
16Ubuvivibw'abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw'Abamori kutaruzura.”
17Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n'urumurirwaka binyura hagati ya bya bice.
18Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamuisezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhayeiki gihugu,uhereye ku ruzi rwa Egiputaukageza ku ruzi runiniari rwo Ufurate,
19igihugu cy'Abakeni n'icy'Abakenizi n'icy'Abakadimoni,
20n'icy'Abaheti n'icy'Abaferizi n'icy'Abarafa,
21n'icy'Abamori n'icy'Abanyakanāni, n'icy'Abagirugashi n'icy'Abayebusi.”