Intang 16:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Sarayiumugorewa Aburamuntibari babyaranye, kandi yari afiteumujaw'Umunyegiputakazi witwaga Hagari.

2Sarayi abwira Aburamuati “Dore Uwiteka yanyimyeurubyaro. Ndakwinginze giraumujawanjye inshoreke, ahari nazaboneraurubyaro kuri we.”Aburamuyumvira Sarayi.

3Nuko Aburamuamaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy'i Kanāni, Sarayiumugorewe, ajyana Hagari Umunyegiputakaziumujawe, amushyingira Aburamuumugabowe.

4Aryamana na Hagari asama inda, abonye yuko asamye inda bimusuzuguzanyirabuja.

5Sarayi abwira Aburamuati “Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe, ko nashyizeumujawanjye mu gituza cyawe, maze abonye yuko asamye inda biramunsuzuguza. Uwiteka abe ari weuduciraurubanza wowe nanjye.”

6AburamuasubizaSarayi ati “Doreumujawawe mwitegekere,umugireukoushatse kose.”Sarayi amugirira nabi, na we aramuhunga.

7Marayika w'Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y'isōko yo mu nzira ijya i Shuri.

8Aramubazaati “Hagari muja wa Sarayi,uravaheukajya he?”Aramusubizaati “Mpunze mabuja Sarayi.”

9Marayika w'Uwiteka aramubwira ati “Subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira.”

10Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati “Nzagwiza cyaneurubyaro rwawe, rwe kubarika.”

11Marayika w'Uwiteka arongera aramubwira ati “Dore,uratwiteuzabyaraumuhungu,uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.

12Hagati y'abantu azamera nk'imparage, azagira undi muntu weseumubisha we, n'abandi bose bazamugiraumubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.”

13Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.”Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?”

14Ni cyo cyatumye rya riba ryitwa Iriba rya Lahayiroyi, riri hagati y'i Kadeshi n'i Beredi.

15Aburamuabyarana na Hagariumuhungu. Aburamuyitaumuhungu we Hagari yabyaye, Ishimayeli.

16Aburamuyari amaze imyaka mirongo inani n'itandatu avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli.

>