Intang 17:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Aburamuamaze imyaka mirongourwenda n'icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujyeugendera imbere yanjye kandiutungane rwose.

2Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.”

3Aburamuarubama, Imana iramubwira iti

4“Dore isezerano ryanjyeubwanjye ndariguhaye, naweuzabasekuruzaw'amahanga menshi.

5Kandi ntuzitwaukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugizesekuruzaw'amahanga menshi.

6Kandi nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho, n'abami bazagukomokaho.

7“Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugirango nkubereImana wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho.

8Kandi wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy'ubusuhukebwawe, igihugu cy'i Kanāni cyose kuba gakondo y'iteka, nanjye nzaba Imana yabo.”

9Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Naweuzakomeze isezerano ryanjye, wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho kugezaibihe byabo byose.

10Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho,umugabowese muri mwe azakebwa.

11Muzakebwaumunwa w'ibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye namwe.

12Umuhungu wese muri mweuzabaamaze iminsi munaniavutse azakebwa, bigeze ibihe by'ingoma zanyu zose. Uzaba avukiyemu rugo rwawe, cyangwautariuwo mu rubyaro rwawe waguzwe n'ifeza n'abanyamahanga,

13uvukiramu rugo rwawe n'uwaguzwe igiciro bakwiriye gukebwa, kandi isezerano ryanjye rizaba ku mibiri yanyu, ribe isezerano rihoraho.

14Kandiumugaboutakebweumunwa w'icyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye.”

15Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayiumugorewawe ntukamwiteukundi Sarayi, ahubwo ujyeumwita Sara.

16Nanjye nzamuhaumugisha kandi nzaguhaumwana w'umuhungu kuri we. Nzamuhaumugisha koko kandi azaba nyirakuruzaw'amahanga, abami b'amahanga bazakomoka kuri we.”

17Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbeseumwana azabyarwa n'umazeimyaka ijana avutse? Kandi na Saraumazeimyaka mirongourwenda, azabyara?”

18Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!”

19Imana iramusubizaiti “Ahubwo Saraumugorewawe ni weuzabyarahoumuhungu,uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribereurubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.

20Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhayeumugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhinduraubwoko bukomeye.

21Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwouzabyarana na Sara mu gihe nk'iki cy'umwakautaha, kuko ari icyo nashyizeho.”

22Imana irorera kuvuganana we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari.

23Aburahamu ajyana Ishimayeliumuhungu we, n'abandi bose bavukiyemu rugo rwe, n'abo yaguze ifeza ze,umugabowese w'abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse.

24Aburahamu yari amaze imyaka mirongourwenda n'icyenda avutse, ubwo yakebwagaumunwa w'icyo yambariye.

25Ishimayeliumuhungu we yari amaze imyaka cumi n'itatu, ubwo yakebwaga.

26Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa n'umuhungu we Ishimayeli.

27N'abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n'abo yaguze n'abanyamahanga, bakebanwa na we.

>