Intang 19:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y'i Sodomu. Loti ababonye arahagurukango abasanganire, yikubitahasi yubamye.

2Arababwira ati “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y'umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.”
Baramusubizabati “Oya, turarara mu nzira bucye.”

3Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya.

4Batararyama, abagabo bo muri uwo muduguduSodomu bagota iyo nzu, abato n'abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo.

5Bahamagara Loti baramubazabati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.”

6Loti ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye.

7Arababwira ati “Bene data, ndabinginze ntimukoreicyaha kingana gityo.

8Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n'abagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugiraicyo mubatwara, kuko bageze munsi y'ipfundo ry'inzu yanjye.”

9Baramusubizabati “Have tubise!”Bati “Uru rugaborwaje rusuhuka, none rwigizeumucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiyekugirira ba bandi.”BasunikaLoti cyane, begeraurugikurumena.

10Maze ba bagabo basingiriza Loti amaboko, bamwinjiza mu nzu, bakingaurugi.

11Bateraubuhumyi abagabo bo ku rugi rw'inzu, abato n'abakuru, birushyabashakaurugi.

12Ba bagabo babaza Loti bati “Hari abandi bantuufite? Umukwe wawe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'aboufitemu mudugudubose, bakuremo.

13Tugiyekurimbura aha hantu, kuko gutakakw'abaharega kwagwiriye imbere y'Uwiteka, akadutumakuharimbura.”

14Loti arasohoka, avuganan'abakwe be barongoye abakobwa be, arababwira ati “Nimuhagurukemuve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.”Ariko abakwe be bo babigize nk'ibikino.

15Nuko bukeyemu gitondo, ba bamarayika batera Lotiumwete bati “Hagurukaujyane n'umugorewawe n'aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugirangoutarimburirwa mu gihano cy'umudugudu.”

16Maze azaririye, abo bagabo bafataukubokokwe n'uk'umugorewe n'ay'abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y'uwo mudugudu.

17Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hungaudapfa. Nturebeinyuma kandi ntutindeutararangiza iki kibaya, hungira ku musoziutarimbuka.”

18Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze.

19Doreumugaragu wawe nkugiriyehoumugisha, kandiugwije imbabazi zaweungiriye, ubwoukijijeubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuriuriyamusoziicyo cyago kitaramfata ngo mpfe.

20Doreuriyamuduguduni wo uri bugufibwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo,ubugingo bwanjye bukire. Nturorako ari muto?”

21Aramusubizaati “Dore ku byouvuzeibyo, ndakwemereye kutarimburaumuduguduuvuze.

22Ihuteuhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukorautaragerayo.”Ni cyo cyatumye uwo muduguduwitwa Sowari.

23Loti agera i Sowari izuba rirashe.

24Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n'i Gomora amazuku n'umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru.

25Atsemba iyo miduguduyose na cya kibaya cyose n'abayituyemobose, n'ibyameze ku butaka.

26Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y'umunyu.

27Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y'Uwiteka,

28yerekeza amaso i Sodomu n'i Gomora n'igihugu cyose cya cya kibaya, abonaumwotsi wahoucumba nk'umwotsi w'ikome.

29Ubwo Imana yarimburagaimiduguduyo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imiduguduLoti yari atuyemo.

30Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n'abakobwa be bombi kuko yatinyaga guturai Sowari, abana n'abakobwa be bombi mu buvumo.

31Uw'imfura abwira murumunawe ati “Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk'uko abo mu isi bose bakora.

32Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugirango ducikure data.”

33Batereka se vino muri iryo joro, uw'impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.

34Bukeyebwaho, uw'imfura abwira murumunawe ati “Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n'iri joro, naweugendeuryamane na we, ducikure data.”

35N'iryo joro bongera gutereka se,umutoarahagurukaaryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.

36Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se.

37Uw'imfura abyaraumuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruzaw'Abamowabu na bugingo n'ubu.

38Umuto na we abyaraumuhungu amwita Benami, ari we sekuruzaw'Abamoni na bugingo n'ubu.

>