Intang 20:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y'i Kadeshi n'i Shuri, asuhukirai Gerari.

2Aburahamu avuga Saraumugorewe ati “Ni mushiki wanjye”, Abimelekiumwami w'i Gerari atumiraSara aramujyana.

3Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk'intumbi ku bwa wa mugorewenze, kuko afiteumugabo.”

4Ariko Abimeleki yari ataramwegera, arayibaza ati “Mwami, wakwica ishyanga nubwo rikiranuka?

5Ubwe si we wavuze ati ‘Ni mushiki wanjye’? N'umugorena we ubwe ntiyavuze ati ‘Ni musazawanjye’? Icyo nkoze icyo, ngikoze mfiteumutimaukiranutse n'amaboko atanduye.”

6Imana imusubiriza mu nzozi iti “Koko nzi yukoukozeibyoufiteumutimaukiranutse, kandi nanjye nakubujijekuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho.

7Noneho subizauwo mugaboumugorewe, kuko ariumuhanuzi, azagusabiraukarama. Ariko nutamumusubiza,umenye yukoutazabura gupfana n'abawe bose.”

8Abimeleki azinduka kare kare, ahamagaza abagaragu be bose, abatekerereza ibyo byose, baratinya cyane.

9Maze Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubazaati “Watugizeibiki? Nagucumuyehoiki, cyatumyeunshyiraho jyewe n'ubwami bwanjye icyaha gikomeye? Wankoreye ibidakwiriye gukorwa.”

10Abimeleki arongera abaza Aburahamu ati “Wabonye iki cyagukoresheje ibyo?”

11Aburahamu aramusubizaati “Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubahaImana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bamporaumugorewanjye.

12Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye.

13Kandi ubwo Imana yankuragamu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo nezauzajyaungirira, aho tuzajya tugerahose ujyeuvugayuko ndi musazawawe.’”

14Abimeleki azana intama n'inka n'abagaragu n'abaja, abiha Aburahamu, amusubizana Saraumugorewe.

15Abimeleki aramubwira ati “Igihugu cyanjye kiri imbere yawe,utureahouzashaka hose.”

16Abwira na Sara ati “Dore mpaye musazawawe ibice by'ifeza igihumbi, ni byo bizaba ibyo gukinga mu maso y'abo muri kumwe bose, ngukuyehoumugayoimbere ya bose.”

17Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n'umugorewe n'abaja be, barabyara.

18Kuko Uwiteka yari yazibye inda z'abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Saraumugorewa Aburahamu.

>