Intang 21:1-34 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka agenderera Sara nk'uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije.

2Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyaranaumuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.

3Aburahamu yitaumuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara.

4Aburahamu akeba Isakaumuhungu we amaze iminsi munaniavutse, uko Imana yamutegetse.

5Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse.

6Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.”

7Ati “Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariyeumuhungu ashaje.”

8Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira.

9Sara abonaumuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka.

10Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n'umuhungu we, kukoumuhungu w'uyu muja atazaraganwa n'umuhungu wanjye Isaka.”

11Ibyo by'uwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi.

12Imana ibwira Aburahamu iti “We kugirira uwo muhungu agahinda n'umujawawe, ibyo Sara akubwira byoseumwumvire, kuko kuri Isaka ari hourubyaro ruzakwitirirwa.

13Kandiumuhungu w'uwo muja na we nzamuhinduraubwoko, kuko ariurubyaro rwawe.”

14Aburahamu azinduka kare kare, yendaumutsima n'imvumba y'uruhuirimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugurwe, amuha n'uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayubw'i Bērisheba.

15Ya mvumba ishiramo amazi, arambikaumwana munsi y'igihuru cy'aho.

16Aragenda yicara amwerekeye, amuhayeintera nk'ahoumuntu yarasaumwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kurebaumwana wanjye apfa.”Yicara amwerekeye atera hejuru ararira.

17Imana yumva ijwi ry'uwo muhungu, marayika w'Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubazaati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry'uwo muhungu aho ari.

18Haguruka, byutsaumuhunguumufatemu maboko, kuko nzamuhinduraubwoko bukomeye.”

19Imana imuhumuraamaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuyeya mvumba, ayaramizaumuhungu we.

20Nuko Imana ibana n'uwo muhungu arakura, atura mu butayu, abaumurashi.

21Aba mu butayubw'i Parani, nyina amusabira Umunyegiputakazi.

22Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoliumutware w'ingabo ze babwira Aburahamu bati “Imana iri kumwe nawe mu byoukorabyose.

23Nuko rero,undahire Imana yukoutazandiganya cyangwaumwana wanjye cyangwaumwuzukuruwanjye, ahubwo ineza nakugiriye kouzayinyitura, jyewe n'igihugu wasuhukiyemo.”

24Aburahamu aramusubizaati “Ndarahira.”

25Aburahamu azimuza Abimeleki ku by'iriba, abagaragu ba Abimeleki bamunyaze.

26Abimeleki aramusubizaati “Sinziuwakoze ibyo, nawe ntiwigeze kubimbwira, kandi sinigeze kubyumva keretse none.”

27Aburahamu azana intama n'inka, abiha Abimeleki, bombi barasezerana.

28Aburahamu arobanura abāgazi b'intama barindwi bo mu mukumbi we.

29Abimeleki abaza Aburahamu ati “Abo bāgazi b'intama barindwiurobanuye, bisobanuye iki?”

30Aramusubizaati “Aba bāgazi b'intama uko ari barindwi, ndabaguherakugirango bimbereumugabo, yuko ari jye wafukuyeiryo riba.”

31Ni cyo cyatumye yita aho hantu Bērisheba, kuko ari ho barahiriye bombi.

32Nuko basezeranira i Bērisheba, Abimeleki ahagurukanana Fikoliumutware w'ingabo ze, basubiramu gihugu cy'Abafilisitiya.

33Aburahamu atera igiti cyitwaumwesheri i Bērisheba, yambarizayo izina ry'Uwiteka, Imana ihoraho.

34Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiyemu gihugu cy'Abafilisitiya.

>