1Hanyuma y'ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.”Aritaba ati “Karame.”
2Iramubwira iti “Jyanaumwana wawe,umwana wawe w'ikinegeukunda Isaka, ujye mu gihugu cy'i Moriyaumutambireyo ku musozindi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
3Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n'abagaragu be babiri, na Isakaumwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahagurukaajya ahantu Imana yamubwiye.
4Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure.
5Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n'uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”
6Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isakaumuhungu we, ajyana n'umuriron'umushyo, bombi barajyana.
7Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.”
Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.”
Aramubazaati “Doreumuriron'inkwi ngibi, arikoumwana w'intama uri he, w'igitambo cyo koswa?”
8Aburahamu aramusubizaati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonereumwana w'intama w'igitambo cyo koswa.”Nuko bombi barajyana.
9Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isakaumuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y'inkwi.
10Aburahamu aramburaukuboko, yenda wa mushyongo asogoteumuhungu we.
11Marayika w'Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.”
Aritaba ati “Karame.”
12Aramubwira ati “Ntukozeukubokokuri uwo muhungu, ntugireicyoumutwara, kuko ubu menye yuko wubahaImana, kukoutanyimyeumwana wawe w'ikinege.”
13Aburahamu yuburaamaso arareba, abona inyuma ye impfizi y'intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy'umuhungu we.
14Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk'uko bavuga na bugingo n'ubu bati “Ku musoziw'Uwiteka kizabonwa.”
15Maze marayika w'Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru,
16aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwougenjeje utyo ntunyimeumwana wawe w'ikinege,
17yuko no kuguhaumugisha nzaguhaumugisha, no kugwiza nzagwizaurubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y'ababisha barwo.
18Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwaumugisha kuko wanyumviye.”
19Aburahamu asubiraaho abagaragu be bari, barahagurukabajyana i Bērisheba, agezeyo arahatura.
20Hanyuma y'ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.”
21Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumunawe, na Kemuwelise wa Aramu,
22na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli.
23Betuweliyabyaye Rebeka. Abo uko ariumunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu.
24Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Māka.