Intang 24:1-67 BYSB2001 - Bible AI

1Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Uwiteka yari yarahaye Aburahamuumugisha kuri byose.

2Aburahamu abwiraumugaragu we,umukuruwo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati “Ndakwinginze, shyiraukubokokwawe munsi y'ikibero cyanjye,

3nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir'ijuru, ni we Mana nyir'isi, yukoutazasabiraumwana wanjye Umunyakanānikazi, abo ntuyemo.

4Ahubwouzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu,usabireyoumwana wanjye Isakaumugeni.”

5Uwo mugaragu aramusubizaati “Ahariumukobwa ntazemera ko tuzanamuri iki gihugu, byaba bityo naba nkwiriye gusubizaumwana wawe mu gihugu wavuyemo?”

6Aburahamu aramusubizaati “Wirinde gusubizayoumwana wanjye.

7Uwiteka Imana nyir'ijuru, yankuye mu nzu ya data no mu gihugu navukiyemo, ikambwira indahira iti ‘Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu’, iyo ni yo izatuma marayika wayo akujya imbere, naweuzasabireyoumwana wanjyeumugeni.

8Kandiumukobwa yaramuka yanze, ntuzafatwa n'iyi ndahiroundahiye. Icyakora ntuzasubizeyoumwana wanjye.”

9Uwo mugaragu ashyiraukubokomunsi y'ikibero cya Aburahamu shebuja, arabimurahira.

10Uwo mugaragu ajyana ingamiya cumi zo mu ngamiya za shebuja, agenda afite ibyiza bya shebuja by'uburyo bwose, arahagurukaajya muri Mezopotamiya, agera ku muduguduw'aba Nahori.

11Apfukamisha izo ngamiya ku iriba riri inyuma y'uwo mudugudu. Hari nimugoroba, igihe abagore basohokera kuvoma.

12Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi,ugirire neza databuja Aburahamu.

13Dore mpagaze ku isōko, abakobwa b'abo mu mudugudubasohotse kuvoma.

14Bibe bitya:umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufiikibindi cyawe nyweho’, akansubizaati ‘Nywaho nduhiran'ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isakaumugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yukougiriye databuja neza.”

15Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuwelimwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.

16Uwo mukobwa yariumunyagikundiro cyinshi kandi yariumwari, nta mugabowigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isōko, aravoma arazamuka.

17Uwo mugaragu arirukanka aramusanganira, aramubwira ati “Ndakwinginze, mpautuzimu kibindi cyawe, nyweho.”

18Aramusubizaati “Databuja, nywaho.”Atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa.

19Amaze kuyamuha aramubwira ati “Nduhiran'ingamiya zawe zeguke.”

20Ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose.

21Uwo mugaboamwitegereza acecetse, kugirango amenye yuko Uwiteka yahayeurugendo rwe amahirwe, cyangwa ataruyahaye.

22Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugaboyenda impeta y'izahabu, kuremera kwayo kwari nk'igice cya shekeli, n'ibimeze nk'imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z'izahabu, arabimwambika.

23Aramubazaati “Uri mwene nde? Ndakwinginze mbwira. Kandi kwa so hari aho twarara?”

24Aramusubizaati “Ndi mwene Betuweliwa Miluka na Nahori.”

25Kandi ati “Dufiteinganagano n'ibyokurya bizihagije, kandi dufiten'aho kubaraza.”

26Uwo mugaboarunama, yikubitahasi, asenga Uwiteka.

27Ati “Uwiteka ahimbazwe, Imana ya databuja Aburahamu, itaretse kugirira databuja imbabazi n'umurava, nanjye Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja.”

28Uwo mukobwa arirukanka, abwira abo mu nzu ya nyina uko byabaye.

29Kandi Rebeka yari afite musazawe witwa Labani. Labani uwo arasohoka, ajya gusanganirira uwo mugaboku iriba.

30Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nk'imiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati “Ibyo ni byo uwo mugaboyambwiye”, ni ko kujya aho uwo mugaboari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isōko.

31Aramubwira ati “Ngwino winjire,uhiriwe ku Uwiteka, ni iki kiguhagaritse hanze, ko niteguye inzu n'ikiraro cy'ingamiya?”

32Uwo mugaboyinjira mu nzu, Labani akura imitwaro kuri izo ngamiya, atanga inganagano n'ibyokurya by'ingamiya, n'amazi yo kumwoza ibirenge n'ayo koza iby'abo bari kumwe.

33Bamuzanira ibyokurya, maze arababwira ati “Sindya ntaravugaubutumwa.”
Labani aramubwira ati “Buvuge.”

34Aramubwira ati “Ndiumugaragu wa Aburahamu.

35Kandi Uwiteka yahaye databuja imigisha myinshi ahindukaumuntuukomeye, kandi yamuhayeimikumbi n'amashyo, n'ifeza n'izahabu, n'abagaragu n'abaja, n'ingamiya n'indogobe.

36Kandi na Sara muka databuja yamubyariyeumuhungu akecuye, ni we yahaye ibye byose.

37Kandi databuja yarandahirije ngo ne kuzasabiraumwana we Umunyakanānikazi, abo atuyemo.

38Ahubwo ngo nzajye mu nzu ya se no muri bene wabo, ngo abe ari bo nsabiriramoumwana we.

39Mbwira databuja nti ‘Ahariumukobwa azanga ko tuzana.’

40Aransubizaati ‘Uwiteka ngendera imbere, azatuma marayika we ngo ajyane nawe, azahaurugendo rwawe ihirwe, maze naweuzasabireumwana wanjyeumugeniwo muri bene wacu, mu nzu ya data.

41Nugerakuri bene wacu, ni bwoutazafatwa n'indahiro nkurahije. Baramuka bamukwimye, ntuzafatwa n'indahiro nkurahije.’

42“Maze uyu munsi ngera ku isōko, ndasenga nti ‘Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, nibauhayeurugendo ngenda ihirwe,

43dore mpagaze ku isōko, bibe bitya:umukobwausohoka kuvomankamubwira nti “Ndakwinginze, mpautuziku kibindi cyawe nyweho”,

44akansubizaati “Nywahoubwawe kandi nduhiran'ingamiya zawe”, abe ari we ubaumugeniUwiteka yatoranirije mwene databuja.’

45Ngisengera mu mutimawanjye, Rebeka asohoka ashyize ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya ku isōko, aravoma. Ndamubwira nti ‘Ndakwinginze, mpa nyweho.’

46Acisha bugufiikibindi n'ingoga agikuye ku rutugurwe, arambwira ati ‘Nywaho, nduhiran'ingamiya zawe.’Ndanywa, kandi yuhiran'ingamiya zanjye.

47Ndamubazanti ‘Uri mwene nde?’Aransubizaati ‘Ndi mwene Betuweliwa Nahori na Miluka.’Mpera ko nkatira impeta ku zuru rye n'imiringa ku maboko ye.

48Ndunama, nikubitahasi, nsenga Uwiteka, mpimbaza Uwiteka Imana ya databuja Aburahamu, yanyoboye inzira ikwiriye ngo mboneremoumukobwa wabo wa databuja, musabireumwana we.

49Nuko nimushaka kugirira databuja neza, ntimumurerege nimumbwire, kandi nimutabyemera nimumbwire nanjye mpindukirenjye iburyo cyangwa ibumoso.”

50Labani na Betuwelibaramusubizabati “Ibyo biturutse ku Uwiteka, nta kindi tubasha kukubwira, ari icyiza, ari n'ikibi.

51Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane abe muka mwene shobuja, nk'uko Uwiteka yavuze.”

52Umugaragu wa Aburahamu yumvise amagambo yabo, yikubitahasi, aramya Uwiteka.

53Uwo mugaragu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda abiha Rebeka, kandi aha na musazawe na nyina ibintu by'igiciro cyinshi.

54We n'abo bazanye bararya baranywa, baraharara buracya, babyuka mu gitondo, arababwira ati “Nimunsezerere nsubirekwa databuja.”

55Musazaw'umukobwa na nyina baramusubizabati “Umukobwa nasigarane natwe iminsi cumi cyangwa isagaho, azabone kugenda.”

56Arabasubizaati “Mwintinza kuko Uwiteka yahayeurugendo rwanjye ihirwe, nimunsezerere nsubirekwa databuja.”

57Baramusubizabati “Reka duhamagareumukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.”

58Bahamagara Rebeka, baramubazabati “Urajyana n'uyu mugabo?”
Arabasubizaati “Turajyana.”

59Basezera kuri Rebeka mushiki wabo n'umureziwe, basezereraumugaragu wa Aburahamu n'abantu be.

60BifurizaRebekaumugisha baramubwira bati
“Mushiki wacu,uzabenyirakuruzaw'abantu inzovu ibihumbi,
Urubyaro rwawe ruzahindūre amarembo y'abanzi barwo.”

61Rebeka ahagurukanan'abaja be bajya ku ngamiya, zirabaheka bakurikira uwo mugabo, uwo mugaragu ajyana Rebeka aragenda.

62BukeyeIsaka aza aturutse mu nzira yo ku iriba ryitwa Lahayiroyi, kuko yari atuye mu gihugu cy'i Negebu.

63Isaka arasohoka, ajya kwibwirira mu gasozi nimugoroba, yuburaamaso, abona ingamiya ziza.

64Rebeka yuburaamaso, abonye Isaka, ava ku ngamiya.

65Abaza wa mugaragu ati “Uriya mugaboni ndeugenda ku gasozi, tugiyeguhura?”
Uwo mugaragu aramusubizaati “Ni databuja.”Rebeka yendaumwenda we, yitwikira mu maso.

66Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose.

67Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, abaumugorewe, aramukundwakaza. Isaka ashiraumubabaro wa nyina yapfushije.

>