Intang 25:1-34 BYSB2001 - Bible AI

1Aburahamu arongora undi mugorewitwa Ketura.

2Babyarana Zimuranina Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa.

3Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n'Abaletushi n'Abaleyumi.

4Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose niurubyaro rwa Ketura.

5Aburahamu yahaye Isaka ibye byose.

6Ariko abana b'inshoreke Aburahamu yari afite, abaha impano akiriho, arabohereza ngo batandukanena Isakaumwana we, bagende berekeje iburasirazuba, bajye mu gihugu cy'iburasirazuba.

7Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka ijana na mirongo irindwi n'itanu.

8Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi,umwukaurahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.

9Abana be Isaka na Ishimayeli, bamuhamba muri bwa buvumobw'i Makipela, buri mu isambu ya Efuronimwene Sohari Umuheti, iri imbere y'i Mamure.

10Ni yo sambu Aburahamu yaguze n'Abaheti, ari ho bahambye Aburahamu na Saraumugorewe.

11Aburahamu amaze gupfa Imana ihaumugisha Isakaumwana we, Isaka yari atuye hafi ya rya riba ryitwa Lahayiroyi.

12Uru ni rwo rubyaro rwa Ishimayeli,umwana wa Aburahamu, uwo Hagari Umunyegiputakazi,umujawa Sara yabyaranye na Aburahamu.

13Uku ni ko abana ba Ishimayeli bitwaga, nk'uko amazina yabo ari, nk'uko babyaranye. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, hakurikiraho Kedari na Adibēli na Mibusamu,

14na Mishuma na Duma na Masa,

15na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema.

16Abo ni bo bana ba Ishimayeli, ayo ni yo mazina yabo, nk'uko imiduguduyabo iri, nk'uko ingo zabo ziri. Ni abatware cumi na babiri, nk'uko amoko yabo ari.

17Imyaka Ishimayeli yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi,umwukaurahera arapfa, asanga bene wabo.

18Bahera i Havila batura, bageza i Shuri, iri imbere ya Egiputa, aherekeye Ashuri. Yari atuye imbere ya bene se bose.

19Uru niurubyaro rwa Isaka,umwana wa Aburahamu. Aburahamu yabyaye Isaka,

20Isaka yari amaze imyaka mirongo ine avutse, ubwo yarongoraga Rebeka, mwene BetuweliUmwaramu w'i Padanaramu, mushiki wa Labani Umwaramu.

21Isaka yingingiraumugorewe Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebekaumugorewe asama inda.

22Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?”Aragenda ajya kubazaUwiteka.

23Uwiteka aramusubizaati
“Inda yawe irimo amahanga abiri,
Amoko abiri azatandukana,
Ahereye igihe azavira mu mara yawe.
Ubwoko bumwe buzarushaubundi amaboko,
Umukuruazabaumugaragu w'umuto.”

24Maze igihe cyo kubyara kwe gisohoye, zari impanga mu nda ye.

25Gakuru avuka atukura, ari cyoya nk'umwenda w'ubwoya, bamwita Esawu.

26Hakurikiraho Gato, afashe agatsinsino ka Esawu, bamwita Yakobo. Kandi Isaka yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse, ubwo Rebeka yababyaraga.

27Abo bahungu barakura. Esawu abaumuhigiw'umuhanga w'umunyeshyamba, Yakobo we yariumunyamahane make, yabaga mu mahema.

28Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigow, Rebeka we yakundaga Yakobo.

29BukeyeYakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akōza.

30Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburiraku bitukurautetse, kuri ibyo bitukurabyawe, kuko nkōza.”Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.

31Yakobo aramusubizaati “Keretse twaguraubutware bwawe uyu munsi.”

32Esawu aramusubizaati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?”

33Yakobo aramubwira ati “Ndahira uyu munsi.”Aramurahira, agurisha Yakoboubutware bwe.

34Yakobo aha Esawuumutsima n'ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahagurukaarigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguyeubutware bwe.

>