Intang 26:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki,umwami w'Abafilisitiya.

2Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa,uzature mu gihugu nzakubwira.

3Suhukiramuri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguheumugisha kuko wowe n'urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so.

4Kandi nzagwizaurubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi nzahaurubyaro rwawe ibi bihugu byose. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwaumugisha,

5kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n'ibyo nategetse, n'amategeko yanjye nandikishije n'ayo navuze.”

6Isaka atura i Gerari.

7Abantu b'aho bamubazaiby'umugorewe, arabasubizaati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvugaati “Niumugorewanjye.”Ati “Abantu b'aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yariumunyagikundiro.

8Amazeyo igihe kirekire, Abimelekiumwami w'Abafilisitiya arungurukiramu idirishya, abona Isaka akinishaumugorewe.

9Abimeleki ahamagaza Isaka aramubwira ati “Biragaragara yuko ariumugorewawe, ko wavuze uti ‘Ni mushiki wanjye’?”
Isaka aramusubizaati “Ni uko nibwiraga nti ‘Be kunyica bamumpora.’”

10Abimeleki aramubazaati “Ibyo watugizeibyo ni ibiki? Byashigajeho hato umwe mu bantu banjye akaryamana n'umugorewawe,ukadushyirishaho icyaha.”

11Abimeleki yihanangiriza abantu be bose ati “Uzakura uyu mugabocyangwaumugorewe ntazabura gucirwaho iteka.”

12Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutahoincuro ijana. Uwiteka amuhaumugisha.

13Uwo mugaboabaumukire, agenda arushaho, ageza aho yabereyeumukirecyane.

14Yari afite imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari.

15Amariba yose abagaragu ba se bafukuye, Aburahamu se akiriho, Abafilisitiya bari bayashibishije ibitaka.

16Abimeleki abwira Isaka ati “Gendautuvemo, kukouturutacyane.”

17Isaka avayo, abamba amahema ye mu gikombe cy'i Gerari, aturayo.

18Isaka asibūza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.

19Abagaragu ba Isaka bafukuramuri icyo gikombe, babonamo iriba ry'amazi adudubiza.

20Abashumba b'i Gerari batonganira ayo mazi n'aba Isaka, bati “Ni ayacu.”Isaka yita iryo riba Eseki, kuko bamugishije impaka.

21Bongera gufukurairindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina.

22Avayo afukuzairindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”

23Avayo arazamuka, ajya i Bērisheba.

24Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguhaumugisha, ngwizeurubyaro rwawe ngiriyeumugaragu wanjye Aburahamu.”

25Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukuran'iriba.

26Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzatiincuti ye, na Fikoliumutware w'ingabo ze.

27Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?”

28Baramusubizabati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe

29yukoutazatugirira nabi, nk'uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.’Noneuhiriwe ku Uwiteka.”

30Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa.

31Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusigaamahoro.

32Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby'iriba bafukuye, bati “Tubonye amazi.”

33Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo muduguduwitwa Bērisheba na bugingo n'ubu.

34Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditimwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti,

35bababaza imitima ya Isaka na Rebeka.

>