Intang 27:1-46 BYSB2001 - Bible AI

1Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.”Aritaba ati “Karame.”

2Aramubwira ati “Dore ndiumusaza, sinzi igihe nzapfira.

3None ndakwinginze, enda ibyouhigisha, ikirimba cyawe n'umuhetowawe, ujye mu ishyambaumpigireyoumuhigo,

4untekere inyama ziryoshye nk'izo nkunda,uzinzanire nzirye mbone kuguheshaumugisha ntarapfa.”

5Rebeka yumva Isaka abwiraumwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurireseumuhigo.

6Rebeka abwira Yakoboumwana we ati “Numvise so abwira Esawu mwene so ati

7‘Mpiguriraumuhigo,untekere inyama ziryoshye nzirye, nguhesherezeumugisha mu maso y'Uwiteka ntarapfa.’

8Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka.

9Jya mu mukumbiunzanire abana b'ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk'izo akunda,

10naweuzishyīre so azirye, aguhesheumugisha atarapfa.”

11Yakobo asubizaRebeka nyina ati “Dore Esawu mukuruwanjye ni cyoya, jyewehoumubiriwanjye niumurembe.

12Ahari data yankorakora, akamenya ko ndiumuriganya, nkizaniraumuvumomu cyimbo cy'umugisha.”

13Nyina aramubwira ati “Mwana wanjyeumuvumowawe abe ari jyeubaho, nyumvira gusaugendeuzinzanire.”

14Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk'izo se akunda.

15Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakoboumuhererezi.

16Kandi ashyira impu z'abo bana b'ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye.

17Ahaumwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n'umutsima yavuze.

18Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.”Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?”

19Yakobo asubizase ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigowanjye, kugirangoumpesheumugisha.”

20Isaka abazaumwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?”
Aramusubizaati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.”

21Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uriumwana wanjye Esawu koko, cyangwa koutariwe.”

22Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.”

23Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye birihoubwoya nk'ibya mukuruwe Esawu, nuko amuheshaumugisha.

24Aramubazaati “Uriumwana wanjye Esawu koko?”
Aramusubizaati “Ndi we.”

25Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigow'umwana wanjye, kugirango nguhesheumugisha.”Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho.

26Se Isaka aramubwira ati “Mwana wanjye, nyegeraunsome.”

27Aramwegera, aramusoma, yumva impumuroy'imyambaro ye, amuheshaumugisha ati
“Impumuroy'umwana wanjye,
Imeze nk'iy'umurimaUwiteka
Yahayeumugisha.

28Nuko Imana iguhe ku kime kiva mu ijuru,
No ku mwero w'ubutaka,
N'imyaka y'impeke myinshi,
Na vino nyinshi.

29Amoko agukorere,
Amahanga akwikubiteimbere,
Utware bene so,
Bene nyoko bakwikubiteimbere.
Uzakuvumawese avumwe,
Uzakwifurizaumugisha wese awuhabwe.”

30Isaka arangije guhesha Yakoboumugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuruwe arahīguka.

31Na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, abwira se ati “Data, byuka urye ku muhigow'umwana wawe, kugirangoumpesheumugisha.”

32Isaka se aramubazaati “Uri nde?”
Aramusubizaati “Ndiumwana wawe w'imfura Esawu.”

33Isaka ahindaumushyitsi mwinshi cyane ati “Ni nde wahizeumuhigoakawunzanira, nkaba nariye kuri byoseutaraza, nkamuheshaumugisha? Kandi koko azanawuhabwa.”

34Esawu yumvise amagambo ya se, aborogaumuborogo mwinshi w'umunyamubabaro abwira se ati “Jye nanjye mpeshaumugisha, data wambyaye.”

35Aramusubizaati “Murumunawawe yazanyeuburiganya, yibaumugisha wawe.”

36Aramubwira ati “Yakobo ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyehoubutware dore none ankuyehon'umugisha.”Arongera aramubazaati “Nta mugisha wansigiye?”

37Isaka asubizaEsawu ati “Dore namuhayekugutwara, na bene se bose nabamuhayekuba abagaragu be, kandi namugaburiyevino n'imyaka y'impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?”

38Esawu abaza se ati “Nta mugisha n'umweusigiranye data? Jye nanjye mpeshaumugisha, data.”Esawu araturikaararira.

39Isaka se aramusubizaati
“Ubuturobwawe buzabakure y'umwero w'ubutaka,
Buzabakure y'ikime kiva mu ijuru.

40Inkota yawe ni yo izakubeshaho,
Kandiuzakorera murumunawawe
Kandi nugomauzikurahouburetwa yagushyizeho.”

41Esawu yangira Yakoboumugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburiradata iri bugufi, ni bwo nzica murumunawanjye Yakobo.”

42Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumiraYakoboumuhererezi aramubwira ati “Dore mukuruwawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteyekukwica.

43Nuko rero mwana wanjye nyumvira, hagurukauhungire i Harani kwa Labani musazawanjye,

44umarane na we iminsi itari myinshi,ugezeahouburakari bwa mukuruwawe buzashirira,

45ugezeaho inzika ya mukuruwawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumiraugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?”

46Rebeka abwira Isaka ati “Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi,ubugingo bwanjye bwamarira iki?”

>