Intang 28:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Isaka ahamagara Yakobo amuheshaumugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi.

2Hagurukaujye i Padanaramu kwa Betuwelisogokuru,usabeyoumugenimu bakobwa ba Labani nyokorume.

3Kandi Imana Ishoborabyose iguheumugisha, ikororotse ikugwize ube iteraniro ry'amahanga,

4kandi wowe n'urubyaro rwawe na rwo ibaheumugisha yahaye Aburahamu, kugirangouragwe igihugu cy'ubusuhukebwawe, icyo Imana yahaye Aburahamu.”

5Isaka yohereza Yakobo, aragenda ajya i Padanaramu kwa Labani mwene BetuweliUmwaramu, musazawa Rebeka, nyina wa Yakobo na Esawu.

6Kandi Esawu abonye yuko Isaka yahesheje Yakoboumugisha, akamwohereza i Padanaramu gusabayoumugeni, kandi ko yamwihanangirije akimuheshaumugisha ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi”,

7kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akajya i Padanaramu,

8Esawu abona yuko Abanyakanānikazi batanezeza se Isaka.

9Ajya kwa Ishimayeli, asabayo Mahalatiumukobwa wa Ishimayeli ya Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika ba bagore afite.

10Yakobo ava i Bērisheba, agenda yerekeje i Harani.

11Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y'aho araryisegura, aryamaho arasinzira.

12Ararota, abonaurwego rushinzwe hasi rukagezaumutwe mu ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho.

13Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihuguuryamyeho nzakiguhaubwawe n'urubyaro rwawe,

14urubyaro rwawe ruzahwana n'umukungugu wo hasi,uzakwira iburengerazuba n'iburasirazuba n'ikasikazi n'ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwaumugisha.

15Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira ahouzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusigantarakora ibyo nkubwiye.”

16Yakobo arakanguka aravuga ati “NiukuriUwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.”

17Aratinya aravuga ati “Erega aha hantu hateyeubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y'Imana, aha ni ho rembo ry'ijuru.”

18Yakobo azinduka kare kare, yenda ibuye yiseguye, ararishinga ngo ribe inkingi, arisukahoamavuta ya elayo.

19Aho hantu ahita Beteli, ariko mbere uwo muduguduwitwaga Luzi.

20Yakobo ahigaumuhigoati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n'ibyo kwambara,

21nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye,

22n'iri buye nshinze nk'inkingi izaba inzu y'Imana, kandi ku byouzajya umpa byose, sinzabura kuguhakimwe mu icumi.”

>