Intang 29:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Yakobo akomezaurugendo, agera mu gihugu cy'abanyaburasirazuba.

2Abona iriba riri mu gasozi, ririho imikumbi y'intama itatu ziryamye, kuko kuri iryo riba buhiriraga imikumbi kandi igitare kigomeye amazi cyari kinini.

3Aho ni ho imikumbi yose yateraniraga, bagatembagaza cya gitare, bakagikura ku munwa w'iriba, bakuhiraintama, bakagisubizaku munwa w'iriba aho gihora.

4Yakobo abaza abungeri ati “Bene data muravahe?”
Baramusubizabati “Turi Abanyaharani.”

5Arababaza ati “Muzi Labani mwene Nahori?”
Baramusubizabati “Turamuzi.”

6Arababaza ati “Araho?”
Baramusubizabati “Araho kandi doreumukobwa we Rasheli azanye intama.”

7Arababwira ati “Dore ntiburīra, igihe cy'amahindūra ntikirasohora, mwuhireintama mugende muziragire.”

8Baramusubizabati “Ntitubibasha imikumbi yose itaraterana, bagatembagaza igitare bakagikura ku munwa w'iriba, ni bwo turi bubonekuhiraintama.”

9Akivuganana bo Rasheli azana intama za se, kuko ari weuziragira.

10Nuko Yakobo abonye Rasheli mwene Labani nyirarume, n'intama za Labani nyirarume, yegera iriba, atembagaza cya gitare, agikura ku munwa w'iriba, yuhiraumukumbi wa Labani nyirarume.

11Yakobo asoma Rasheli, araturikaararira.

12Yakobo abwira Rasheli yuko ari mwene wabo wa se, ko ari mwene Rebeka, arirukanka abibwira se.

13Nuko Labani yumvise inkuru ya Yakobo mwishywa we, arirukanka aramusanganira, aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Abwira Labani ibyabaye byose.

14Labani aramubwira ati “Niukuriuri amaraso yanjye n'uburabwanjye.”Abana na weukwezi kumwe.

15Labani abaza Yakobo ati “Kuko uri mwene wacu, ni cyo gitumaunkorera ku busa? Urashaka ko nzaguhemba iki?”

16Kandi Labani yari afite abakobwa babiri:umukuruyitwaga Leya,umutoyitwaga Rasheli.

17Leya yari afite amaso atabengerana, ariko Rasheli yari mwiza wese, no mu maso ari heza.

18Yakobo abenguka Rasheli asubizaLabani ati “Ndagutendera imyaka irindwi,uzanshyingire Rasheliumukobwa wawe muto.”

19Labani aramusubizaati “Kumuguhabiruta kumuhaundi muntu wese, gumanananjye.”

20Nuko Yakobo atendera imyaka irindwi kugirango ahabwe Rasheli, imuhwanira n'iminsi mike ku bw'urukundo amukunze.

21Yakobo atebutsa kuri Labani ati “Nshyingiraumugeniwanjye, murongore kuko ndangije iminsi yanjye.”

22Labani atora abakwe baho bose, arabatekera arabagaburira.

23Nimugoroba azana Leyaumukobwa we aramumushyingira, aramurongora.

24Labani atanga Zilupaumujawe, amuhaumukobwa we Leya ho indongoranyo.

25Mu gitondo Yakobo abona ari Leya. Abaza Labani ati “Wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Ni iki gitumyeundiganya utyo?”

26Labani aramusubizaati “Iwacu ntibagenza batyo, gushyingiraumutobasizeumukuru.

27Mara iminsi irindwi y'uwo, tubonekugushyingirira n'uriyaiyindi myaka irindwiuzatenda.”

28Yakobo abigenza atyo amara iminsi irindwi ya Leya, Labani amushyingira Rasheliumukobwa we.

29Kandi Labani atanga Biluhaumujawe, amuha Rasheliumukobwa we ho indongoranyo.

30Yakobo arongora na Rasheli, akundwakaza Rasheli, anyungwakaza Leya, atenda kuri Labani indi myaka irindwi.

31Uwiteka abona ko Leya anyungwakaye azibūra inda ye, ariko Rasheli yari ingumba.

32Leya asama inda abyaraumuhungu, amwita Rubeniati “Ni uko Uwiteka yabonyeumubabaro wanjye, nonehoumugabowanjye azankunda.”

33Asama indi nda abyaraumuhungu ati “Kuko Uwiteka yumvise nywungwakaye, ni cyo gitumye anyongera n'uyu.”Amwita Simiyoni.

34Asama indi nda abyaraumuhungu ati “Noneho ndafatana n'umugabowanjye, kuko twabyaranye abahungu batatu.”Ni cyo cyatumye yitwa Lewi.

35Asama indi nda abyaraumuhungu ati “Ubu ndashima Uwiteka.”Ni cyo cyatumye amwita Yuda. Aba arekeye aho kubyara.

>