1Inzoka yarushagauburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugoreiti “Niukurikoko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
2Uwo mugorearayisubizaati “Imbuto z'ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,
3keretse imbuto z'igiti kiri hagati y'ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’”
4Iyo nzoka ibwiraumugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,
5kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk'Imana, mukamenya icyiza n'ikibi.”
6Uwo mugoreabonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifurizakumenyeshaumuntuubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabowe wari kumwe na we, arazirya.
7Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambayeubusa, badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero.
8Bumva imirindi y'Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabon'umugorewe bihisha hagati y'ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y'Uwiteka Imana.
9Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubazaiti “Uri he?”
10Arayisubizaati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n'uko nambayeubusa, ndihisha.”
11Iramubazaiti “Ni nde wakubwiye ko wambayeubusa? Wariye kuri cya giti nakubujijekuryaho?”
12Uwo mugaboarayisubizaati “Umugorewampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z'icyo giti, ndazirya.”
13Uwiteka Imana ibaza uwo mugoreiti “Icyo wakoze icyo ni iki?”
Uwo mugorearayisubizaati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”
14Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kukoukozeibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n'inyamaswa zo mu ishyamba zose,uzajyaugendaukururainda,uzajya uryaumukungugu iminsi yose y'ubugingo bwawe.
15Nzashyiraurwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe, ruzagukomeretsaumutwe naweuzarukomeretsa agatsinsino.”
16Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugoreiti “Kugwiza nzagwiza cyaneumubabaro waweufiteinda:uzajyaubyara abanaubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabowawe, na we azagutwara.”
17Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviyeumugorewaweukarya ku giti nakubujijekoutazakiryaho,uzaniyeubutakakuvumwa. Iminsi yose yo kubahokwaweuzajya urya ibibuvamougombye kubiruhira,
18buzajya bukumereramo imikeri n'ibitovu, naweuzajya urya imboga zo mu murima.
19Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguheshaumutsima,urindeugezaubwouzasubiramu butakakuko ari mo wakuwe: uriumukungugu, mu mukungugu ni mouzasubira.”
20Uwo mugaboyitaumugorewe Eva, kuko ari we nyina w'abafiteubugingo bose.
21Uwiteka Imana iremera Adamu n'umugorewe imyambaro y'impu, irayibambika.
22Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk'imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n'ikibi, noneho ataramburaukubokoagasoroma no ku giti cy'ubugingo, akarya akarama iteka ryose.”
23Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukanamuri ya ngobyi muri Edeni, kugirango ahingeubutakayavuyemo.
24Nuko yirukanauwo muntu, kandi mu ruhande rw'iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n'inkota yakaumuriro, izengurukaimpande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy'ubugingo.