1Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuruwe ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.”
2Rasheli yikongerezauburakari bwa Yakobo aramubazaati “Ndi mu cyimbo cy'Imana se, ko ari yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?”
3Aramusubizaati “Doreumujawanjye Biluhaumugireinshoreke, kugirango abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonereurubyaro kuri we.”
4Amushyingira Biluhaumujawe, Yakobo amugirainshoreke.
5Biluha asama inda, abyarana na Yakoboumuhungu.
6Rasheli aravuga ati “Imana inciriyeurubanza ndatsinda, kandi inyumviye impaumuhungu.”Ni cyo cyatumye amwita Dani.
7Biluhaumujawa Rasheli asama indi nda, abyarana na Yakoboumuhungu wa kabiri.
8Rasheli aravuga ati “Nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.”Amwita Nafutali.
9Leya abonye yuko yarekeye aho kubyara, yenda Zilupaumujawe, amushyingira Yakobo.
10Zilupaumujawa Leya abyarana na Yakoboumuhungu.
11Leya aravuga ati “Mbonyeumugisha.”Amwita Gadi.
12Zilupaumujawa Leya abyarana na Yakoboumuhungu wa kabiri.
13Leya aravuga ati “Ndahiriwe, kuko abakobwa bazanyitaumunyehirwe.”Amwita Asheri.
14Mu isarura ry'ingano, Rubeniajya mu gasozi, abona amadudayimu, ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “Ndakwinginze, mpa ku madudayimu y'umwana wawe.”
15Na we aramusubizaati “Kuntwaraumugabobiroroheje, noneurashaka kuntwara n'amadudayimu y'umwana wanjye?”
Rasheli aramusubizaati “None iri joro arakurarira numpa amadudayimu y'umwana wawe.”
16Yakobo nimugoroba ava mu rwuri, Leya arasohoka aramusanganira, aramubwira ati “Ukwiriye kundarira, kuko ntanze amadudayimu y'umwana wanjye ho ibihembo.”Amurarira iryo joro.
17Imana yumvira Leya asama inda, abyarana na Yakoboumuhungu wa gatanu.
18Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo, kuko nashyingiyeumugabowanjyeumujawanjye.”Amwita Isakari.
19Leya asama indi nda, abyarana na Yakoboumuhungu wa gatandatu.
20Leya aravuga ati “Imana impaye impano nziza, nonehoumugabowanjye azabana nanjye, kuko twabyaranye abahungu batandatu.”Amwita Zebuluni.
21Hanyuma abyaraumukobwa, amwita Dina.
22Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye.
23Asama inda abyaraumuhungu ati “Imana inkuyehoigitutsi.”
24Amwita Yosefu ati “Uwiteka anyongere undi muhungu.”
25Nuko Rasheli amaze kubyara Yosefu, Yakobo abwira Labani ati “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu.
26Mpa abagore banjye n'abana banjye nagutenderagaho nigendere, kuko uzi gutenda nagutenzeho.”
27Labani aramubwira ati “Icyampa nkakugirirahoumugisha! Kuko nahanuye yuko ari ku bwawe Uwiteka yampereyeumugisha.”
28Ati “Nca ibihembo nzaguha, nzajya mbitanga.”
29Aramusubizaati “Uzi uko nagutenzeho, kandi uko amatungo yawe yabaye nyaragira.
30Kuko ayo wariufitentaraza yari make, none yarororotse aba menshi cyane. Uwiteka yaguhayeumugisha aho naganaga hose, none nzabona ryari ibitungishaurwanjye rugo?”
31Aramubazaati “Nzaguhemba iki?”
Yakobo aramusubizaati “Nta cyouzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirireumukumbi, nywurinde.
32Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremointama z'ubugondo zose n'iz'ibitobo zose n'intama z'ibikara zose, n'ihene z'ibitobo n'iz'ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye.
33Gukiranuka kwanjye kuzamburanira gutya hanyuma: nuza kwitegereza ibihembo byanjye biri imbere yawe, ihene yose itariubugondo cyangwa igitobo, n'intama yose itari igikara nizimbonekaho,uzazite inyibano.”
34Labani aramusubizaati “Nkunze ko byaba bityo.”
35Nuko uwo munsi arobanura amapfizi y'ihene y'ibihuga, n'inyagazi z'ubugondo n'iz'ibitobo zose, ihene yose ifite ibara ry'umweru, n'intama z'ibikara zose, aziha abahungu be.
36Hagati yabo na Yakobo ahashyiraurugendo rw'iminsi itatu. Yakobo aragira imikumbi ya Labani isigaye.
37Yakobo yendaudutitw'imilebeni tubisi, n'utw'imiluzi n'utw'imyarumoni, adushishurahoamabara maremare asa n'imisengo, agaragazaumweru wo kuri two.
38Ashyiraudutiyashishuye ku bibumbiro byo ku mabuga aho imikumbi iri bunywere. Zarindaga uko zije kunywa.
39Imikumbi yarindiraga imbere y'utwo duti, zikabyara iz'ibihuga n'iz'ubugondo n'iz'ibitobo.
40Yakobo akarobanura izivutse, akerekeranya izo mu mukumbi wa Labani n'iz'ibihuga n'iz'ibikara, agashyira imikumbi yeukwayo, ntayiteranye n'iya Labani.
41Kandi uko inziza zo mu mukumbi zirinze, Yakobo yashyiraga twa duti ku bibumbiro imbere y'umukumbi, kugirango zitēgere hagati yatwo.
42Ariko zaba mbi ntadushyireho, bituma imbi ziba iza Labani, inziza zikaba iza Yakobo.
43Uwo mugaboagwizaubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n'abaja n'abagaragu, n'ingamiya n'indogobe.