1BukeyeYakobo yumva amagambo y'abahungu ba Labani, ko bavuga bati “Ibyari ibya data Yakobo yabimwatse byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuyeubutunzi afite bwose.”
2Yakobo abona yuko Labani atakimurebank'uko yamurebaga mbere.
3Uwiteka abwira Yakobo ati “Subiramu gihugu cya ba sogokuruzamuri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”
4Yakobo atumiraRasheli na Leya ngo baze mu rwuri, ahoumukumbi we uri,
5arababwira ati “Nabonye so atakindeba nk'uko yandebaga mbere, ariko Imana ya data ihorana nanjye.
6Namwe muzi yuko nakoreye so, uko nashoboye kose.
7Kandi so yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro cumi, ariko Imana ntiyamukundiye kugiraicyo antwara.
8Yambwira ati ‘Iz'ubugondo ni zo zizaba ibihembo byawe’,umukumbi woseukabyara iz'ubugondo, yambwira ati ‘Iz'ibihuga ni zo zizaba ibihembo byawe’,umukumbi woseukabyara ibihuga.
9Uko ni ko Imana yatse so amatungo ye, ikayampa.
10“Kandi ubwoumukumbi warindaga, nubuyeamaso ndota, mbona amapfizi y'ihene yimijeumukumbi yari ibihuga n'ubugondo n'ibitobo.
11Marayika w'Imana ampamagarira mu nzozi ati ‘Yakobo.’Nditaba nti ‘Karame.’
12Arambwira ati ‘Ubura amasourebe, amapfizi y'ihene yimijeumukumbi yose, ni ibihuga n'ubugondo n'ibitobo, kuko nabonye ibyo Labani akugirira byose.
13Ndi Imana y'i Beteli, aho wasīgiye amavuta ku nkingiukampigaumuhigo, hagurukauve muri iki gihuguusubiremu gihugu wavukiyemo.’”
14Rasheli na Leya baramubazabati “Mu rugo rwa data, hariumugabane cyangwa ibyo tuzaragwa tugifiteyo?
15Ntaduhwanya n'ab'ahandi, ko yatuguzeakarya ibiguzi byacu?
16Ubutunzi bwose Imana yatse data niubwacu n'abana bacu. Nuko icyo Imana ikubwiye cyoseugikore.”
17Yakobo arahaguruka, ashyira abana be n'abagore be ku ngamiya,
18ajyana n'amatungo ye yose n'ubutunzi bwose yaronse, amatungo yaronkeye i Padanaramu, kugirango ajye kwa se Isaka mu gihugu cy'i Kanāni.
19Labani yari agiye gukemuza intama ze, maze Rasheli yiba ibishushanyo by'ibigirwamana bya se.
20Yakobo yiyiba Labani Umwaramu, kuko atamubwiye yuko ahunga.
21Nuko ahungana ibyo afite byos, arahagurukayambukauruzi, agenda yerekeje ku musoziw'i Galeyadi.
22Ku munsi wa gatatu babwira Labani yuko Yakobo yahunze.
23Ajyana na bene wabo aramukurikira, amugereraho iminsi irindwi, asanga ari ku musoziw'i Galeyadi.
24Imana isanga Labani Umwaramu mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Wirinde, ntugireicyoubwira Yakobo ari icyiza, ari n'ikibi.”
25Labani afatīra Yakobo. Yakobo yari abambye ihema rye ku musozi, Labani na bene wabo na bo bayabamba ku musoziw'i Galeyadi.
26Labani abaza Yakobo ati “Icyo wakoze icyo ni iki kunyiyiba,ukajyana abakobwa banjye nk'abanyagano?
27Watewe n'iki guhunga rwihishwa,ukanyiyiba, ntumbwire ngo ngusezeresheho ibiganiro by'ibyishimo, n'indirimbo n'ishako n'inanga,
28ntunkundire gusomaabuzukurubanjye n'abakobwa banjye? Wakoze iby'ubupfu.
29Nabasha kugiraicyo mbatwara, ariko Imana ya so yambwiye iri joro iti ‘Wirinde, ntugireicyoubwira Yakobo ari icyiza, ari n'ikibi.’
30None ubwougiyerwose, kukoukumbuye cyane inzu ya so, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?”
31Yakobo asubizaLabani ati “Irya mbere ni uko natinye ko wanyaga abakobwa bawe.
32Irya kabiri, uwo uri bubonane imana zawe, ntazabeho. Imbere ya bene wacu saka icyawe kiri mu byanjye,ukijyane.”Kuko Yakobo yari atazi yuko Rasheli yazibye.
33Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, no mu rya Leya, no mu ya za nshoreke zombi, arazibura. Ava mu ihema rya Leya, yinjira mu rya Rasheli.
34Rasheli yari yenze bya bigirwamana, abishyira mu matandiko y'ingamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose, arabibura.
35Rasheli abwira se ati “Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko ndi mu mihango y'abakobwa.”Arasaka, abura bya bigirwamana.
36Yakobo ararakara atonganya Labani aramubazaati “Nagucumuyehoiki? Nakoze cyaha ki cyatumyeunkurikira vuba vuba?
37Noneusatse mu bintu byanjye byose,ubonye iki cyo mu byo mu rugo rwawe? Kizane hanougishyire imbere ya bene wacu na bene wanyu, badukiranure.
38Imyaka makumyabiri twabanye, intama zawe n'ihene zawe n'inyagazi ntizarambururaga, amapfizi y'intama yo mu mikumbi yawe sinayariye.
39Iyicwaga n'inyamaswa sinakuzaniraga ikirīra nayishyiraga ku mubarewanjye, wandihishaga izibwe naho haba ku manywa cyangwa nijoro.
40Nameraga ntya: ku manywa nicwaga n'umwuma, nijoro nkicwa n'imbeho, ibitotsi bikanguruka.
41Iyo myaka uko ari makumyabiri nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka cumi n'ine, mara imyaka itandatu nkoreraumukumbi, wahinduye ibihembo byanjye incuro cumi.
42Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubahaitābanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n'umuruhow'amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangāra.”
43Labani asubizaYakobo ati “Abakobwa ni abakobwa banjye, n'abana ni abanjye, n'imikumbi ni iyanjye, ibyourebaibi byose ni ibyanjye. None nabasha nte kugiraicyo ntwara abakobwa banjye cyangwa abana babyaye?
44None jye nawe dusezerane isezerano, ribeumuhamya hagati yacu.”
45Yakobo yenda ibuye, arishinga nk'inkingi.
46Yakobo abwira bene wabo ati “Nimuteranye amabuye.”Barayazana, barema igishyinga, basangirira kuri icyo gishyinga.
47Labani acyita Yegarisahaduta, Yakobo na we acyita Galēdi.
48Labani aravuga ati “Iki gishyinga niumuhamya hagati yacu uyu munsi.”Ni cyo cyatumye cyitwa Galēdi.
49Kandi cyitwa na Misipa, kuko Labani yavuze ati “Uwiteka agenzure hagati yacu, nituba tutakibonana.
50Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa nubaharika, nta wundi uri kumwe natwe, dore Imana ni yo muhamya hagati yacu.”
51Kandi Labani abwira Yakobo ati “Dore iki gishyinga n'iyi nkingi nshinze hagati yacu.
52Iki gishyinga kibeumuhamya, n'inkingi na yo ibeumuhamya, yuko ntazarenga iki gishyinga ngo nze aho uri, nawe koutazarenga iki gishyinga n'iyi nkingi ngo uze aho ndi, kugirirana nabi.
53Imana ya Aburahamu, Imana ya Nahori, Imana ya se wa bombi, idukiranure.”Yakobo arahira Iyo se Isaka yubaha.
54Yakobo atambira igitambo kuri wa musozi, ahamagara bene wabo, arabagaburirabarasangira, barara kuri wa musoziburacya.