1Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukurube n'abakobwa be, abasabiraumugisha. Labani aragenda, asubiraiwabo.
2Yakobo akomezaurugendo, abamarayika b'Imana bahura na we.
3Yakobo ababonye aravuga ati “Aba niumutwe w'ingabo z'Imana.”Yita aho hantu Mahanayimu.
4Yakobo atuma intumwa ngo zimubanzirize zijye kwa Esawu mwene se mu gihugu cy'i Seyiri, mu ishyamba rya Edomu.
5Arabategeka ati “Muzabwire databuja Esawu muti ‘Umugaragu wawe Yakobo ngo yabanaga na Labani, ageza ubu.’
6Kandi muti ‘Afite inka n'indogobe n'imikumbi n'abagaragu n'abaja. None adutumye kuza kubikubwira, databuja, kugirango akugirirehoumugisha.’”
7Izo ntumwa zisubiraaho Yakobo ari, ziramubwira ziti “Twageze kuri mwene so Esawu, kandi araza kugusanganira, azanye n'abantu magana ane.”
8Yakobo aratinya cyane ahagarikaumutima, abantu bari kumwe na we n'imikumbi n'amashyo n'ingamiya, abigabanyamo imitwe ibiri ati
9“Esawu yatungukiraku mutwe umwe akawurimbura,usigaye wakira.”
10Kandi Yakobo arambaza ati “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya Data Isaka, Uwiteka, ntiwambwiye uti ‘Subiramu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza’?
11Ku mbabazi zose n'umuravawose wagiriyeumugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n'ibyoroheje hanyuma y'ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri.
12Ndakwinginze,unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n'abana na ba nyina.
13Nawe warambwiye uti ‘Sinzabura kukugirira neza, nzahwanyaurubyaro rwawe n'umusenyi wo ku nyanja,utabarika.’”
14Aharara iryo joro, yenda ku byo yari afite ngo abihe Esawu mwene se ho impano:
15ihene z'abāgazi magana abiri, n'iz'amapfizi makumyabiri, n'intama z'abāgazi magana abiri, n'iz'amapfizi makumyabiri,
16n'ingamiya z'ingore mirongo itatu n'imicanda yazo yonkaga, n'inka mirongo ine n'amapfizi cumi, n'indogobe z'ingore makumyabiri n'ibyana byazo cumi.
17Abiha abagaragu be,umukumbi woseukwawo arababwira ati “Nimunjyeimbere, mujye mushyira intera hagati y'umukumbi n'undi.”
18Abwiraugiyeimbere ati “Esawu mwene data nimuhura, akakubazaati ‘Uri uwa nde, kandiurajya he, kandi n'ibyoushoreye ni ibya nde?’
19Mazeumubwire uti ‘Ni iby'umugaragu wawe Yakobo, ni impanouhawedatabuja Esawu, kandi dore na we ari inyuma yacu.’”
20Maze abitegeka n'uwa kabiri n'uwa gatatu, n'abakurikiye iyo mikumbi bose ati “Abe ari ko mubwira Esawu, nimumubona,
21kandi muti ‘Dore n'umugaragu wawe Yakobo ari inyuma yacu.’”Kuko yibwiye ati “Ndamwuruzaimpano zingiye imbere, maze nyuma tubonane, ahari aranyemera.”
22Nuko izo mpano zimujya imbere, ahararana iryo joro n'umutwe w'abantu be.
23Abyuka muri iryo joro, ajyana n'abagore be bombi n'inshoreke ze zombi n'abana be uko ari cumi n'umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.
24Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n'ibyo yari afite byose.
25Yakobo asigarayo wenyine.
Hazaumugaboaramukiranya, bageza mu museke.
26Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y'itako rye,umutsi wo ku nyonga y'itako rya Yakobourareguka bagikirana.
27Uwo mugaboaramubwira ati “Ndekura, kukoumusekeutambitse.”
Aramusubizaati “Sinkurekurautampayeumugisha.”
28Aramubazaati “Witwa nde?”
Aramusubizaati “Ndi Yakobo”
29Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakoboukundi, ahubwouzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n'abantuukanesha.”
30Yakobo aramubwira ati “Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.”
Aramubazaati “Ni iki gitumyeumbaza izina ryanjye?”Amuherayoumugisha.
31Yakobo yita aho hantu Penuweliati “Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.”
32Izuba rirasa akirenga Penuweli, acumbagizwa n'ikibero cye.
33Ibyo ni byo bituma Abisirayeli bataryaumutsi wo ku itako, uri ku kibero, na bugingo n'ubu, kuko wa mugaboyakoze ku mutsi wo ku nyonga y'itako rya Yakobo.