1Yakobo yuburaamaso, arebye abona Esawu azanye n'abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n'inshoreke zombi abazo.
2Ashyira imbere inshoreke n'abana bazo, akurikizaho Leya n'abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu.
3Maze ubwe abarangaza imbere, yikubitahasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se.
4Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira.
5Esawu yuburaamaso abona ba bagore n'abana, aramubazaati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?”
Aramusubizaati “Abo ni abana Imana yahereyeumugaragu waweubuntu bwayo.”
6Maze za nshoreke zīgira hafi zo n'abana bazo, bikubitahasi.
7Na Leya n'abana be bigira hafi, bikubitahasi, hakurikiraho Yosefu na Rasheli, bigira hafi, bikubitahasi.
8Aramubazaati “Umukumbi twahuye wose ni uw'iki?”
Aramusubizaati “Niukugirango nkugirirehoumugisha, databuja.”
9Esawu aramusubizaati “Ibyo mfite birahagije. Mwana wa data, ibyoufiteubyiharire.”
10Yakobo aramubwira ati “Oya ndakwinginze, niba nkugiriyehoumugisha, emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk'ukoumuntu abona mu maso h'Imana,ukanezererwa.
11Ndakwinginze, emera impano yanjye bakuzaniye, kuko Imana yampereyeubuntu, kandi mfite ibinkwiriye byose.”Aramugomēra, arayemera.
12Aramubwira ati “Dukomezeurugendo tugende, nanjye ndakujya imbere.”
13Aramubwira ati “Databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga kandi ko imikumbi n'amashyo mfite byonsa, babigendeshauruhato, naho wabaumunsi umwe gusa, byapfa byose.
14Ndakwinginze databuja, ujye imbere y'umugaragu wawe, nanjye ndagenda buhoro, nk'uko kugenda kw'amatungo nshoreye kuri, kandi nk'uko kugenda kw'abana kuri, ngusange databuja, i Seyiri.”
15Esawu aramusubizaati “Reka ngusigire bamwe mu bo turi kumwe.”
Yakobo aramubazaati “Ni ab'iki? Nkugirirehoumugisha databuja.”
16Nuko Esawu uwo munsi asubirayo, agumya kugenda, ajya i Seyiri.
17Yakobo ajya i Sukotiyubakayo inzu, acirayo amatungo ye ibirāro. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa i Sukoti.
18Yakobo asohora amahoro mu muduguduShekemu, wo mu gihugu cy'i Kanāni, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y'umudugudu.
19Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu, ibice by'ifeza ijana.
20Yubakayo igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli.”