Intang 34:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Dinaumukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.

2Shekemu mwene Hamori Umuhivi,umutware mukuruw'icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda.

3Amariraumutimakuri Dina,umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza.

4Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.”

5Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dinaumukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye.

6Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo.

7Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n'umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa.

8Hamori ajya inama na bo ati “Umutimaw'umuhungu wanjye Shekemu wigombyeumukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire.

9Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu.

10Kandi muzaturananatwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu.”

11Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati “Mbagirirehoumugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha.

12Inkwano n'impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa.”

13Bene Yakobo basubizanyauburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo.

14Baramubwira bati “Ntitwabasha gushyingira mushiki wacuumuntuutakebwe, kuko ibyo byaduteraisoni.

15Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngoumugabowese wo muri mwe akebwe.

16Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu, tukarongora abakobwa banyu, tugaturana, tukabaubwoko bumwe.

17Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyanaumukobwa wacu twigendere.”

18Amagambo yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori.

19Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwagaumukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy'ab'inzu ya se bose.

20Hamori na Shekemuumuhungu we bajya mu marembo y'umuduguduwabo, bajya inama n'abagabo bo mu mudugudubati

21“Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu.

22Ariko icyatuma batwumvira bakemera guturananatwe tukabaubwoko bumwe ni iki gusa: ni ukoumugabowese wo muri twe akebwa nk'uko bo bakebwa.

23Mbese inka zabo n'ibintu byabo n'amatungo yabo yose ntibizaba ibyacu? Tubemerere gusa, na bo bazaturananatwe.”

24Hamori na Shekemuumuhungu we, bumvirwa n'abavaga mu irembo ry'umuduguduwabo bose,umugabowese arakebwa,uwavaga mu irembo ry'umuduguduwabo wese.

25Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, bateraumudugudugitunguro, bica abagabo bo muri wo bose.

26Bicisha Hamori na Shekemuumuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda.

27Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahōra konona mushiki wabo.

28Banyaga imikumbi yabo n'amashyo yabo n'indogobe zabo, n'ibintu byari mu mudugudun'ibyo mu gasozi,

29banyagaubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n'abagore babo, n'ibyari mu mazu yabo byose.

30Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritseumutima, kuko mutumye nangwaurunukana bene igihugu, Abanyakanāni n'Abaferizi, kandiumubarewacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukanan'inzu yanjye.”

31Baramubazabati “Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk'aho yari maraya?”

>