Intang 38:1-30 BYSB2001 - Bible AI

1Muri iyo minsi Yuda ava muri bene se, aramanuka, acumbika ku Munyadulamuwitwaga Hira.

2Yuda abonayoumukobwa wa Shuwa Umunyakanāni, aramujyana aramurongora.

3Asama inda abyaraumuhungu, amwita Eri.

4Yongera gusamaindi nda ayibyaramoumuhungu, amwita Onani.

5Yongera kubyara undi muhungu amwita Shela, Yuda ubwo yamubyaraga yari i Kezibu.

6Yuda asabira impfura ye Eriumukobwa witwa Tamari.

7Eri imfura ya Yuda, yariumunyabyaha mu maso y'Uwiteka, aramwica.

8Yuda abwira Onani ati “Hungura muka mwene so, nk'uko bikwiriyeumugabowabo,ucikure mwene so.”

9Onani amenya yukoumwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugirango adacikura mwene se.

10Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y'Uwiteka, na we aramwica.

11Maze Yuda abwira Tamariumukazana we ati “Guma mu nzu ya so uriumupfakazi,ugezeahoumwana wanjye Shela azakurira.”Kuko yibwiraga ati “Na we ye gupfa nka bene se.”Tamari aragenda, aguma mu nzu ya se.

12Hashize iminsi,umukobwa wa Shuwa muka Yuda, arapfa. Yuda amaze kumwerera, arazamuka ajya i Timuna, aho abagaragu be bakemuriraga intama ze, we n'incuti ye Hira Umunyadulamu.

13Babwira Tamari bati “Sobukwe arazamutse, agiye i Timuna gukemuza intama ze.”

14Yiyambura imyenda y'ubupfakazi, yitwikiraumwenda mu mutwe arisēsūra, yicara mu marembo ya Enayimu yo ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye Shela amaze gukura, ntibamumuhengo amuhungure.

15Yuda amubonye agira ngo ni maraya, kuko yari yitwikiriye mu maso.

16Atambikira aho ari iruhande rw'inzira, aramubwira ati “Ndakwinginze turyamane.”Kuko yari atazi ko ariumukazana we.
Aramubazaati “Nituryamanaurampa gisasuro ki?”

17Aramusubizaati “Ndakohererezaumwana w'ihene wo mu mukumbi.”
Aramubazaati “Urampa ingwate kugezaahouzawoherereza?”

18Na we aramubazaati “Ndaguha ngwate ki?”
Aramusubizaati “Mpa impeta yawe iriho ikimenyetso, n'umugoziwayo n'inkoni witwaje.”Arabimuha, bararyamana amutwika inda.

19Arahagurukaaragenda, yiyamburaumwenda wo mu mutwe, yambara imyenda ye y'ubupfakazi.

20Yuda yohereza wa mwana w'ihene, awuhayewa Munyadulamuincuti ye, ngo uwo mugoreamusubizeza ngwate, aramubura.

21Abaza abagabo bo mu muduguduyarimo ati “Maraya uwo ari he, wari Enayimu iruhande rw'inzira?”
Baramusubizabati “Nta maraya wari aha.”

22Asubiraaho Yuda ari aramubwira ati “Ntawe nabonye, kandi abaho bambwiye ngo ‘Nta maraya wariuhari.’”

23Yuda aramusubizaati “Nabyijyanire twe gukorwa n'isoni, dore nohereje uyu mwana w'ihene mazeuramubura.”

24Hashize amezi nk'atatu, babwira Yuda bati “Tamariumukazana wawe yarasambanye, kandi afite inda y'ubusambanyi.”
Yuda arababwira ati “Mumusohore bamutwike.”

25Bakimusohora atuma kuri sebukwe ati “Nyir'ibi bintu ni we wantwitse inda.”Kandi ati “Ndakwinginze, menya nyir'ibi: impeta iriho ikimenyetso n'imigozi yayo n'inkoni.”

26Yuda yemera ko ari ibye ati “Andushije gukiranuka, kuko ntamuhayeShelaumwana wanjye.”Ntiyongera kuryamana na weukundi.

27Nuko mu iramukwa rye, impanga zari mu nda ye.

28Akiramukwa, umwe hahinguka igikonjo cye,umubyaza aragifata ahambirahourudodorutukuraati “Uyu ni we mpfura.”

29Ashubijeyo igikonjo cyeuwariinyuma aravuka,umubyaza aravuga ati “Dore ukousatuye uku! Gusatura kwawe kukubeho!”Ni cyo cyatumye bamwita Perēsi.

30Hanyuma mwene se aravuka, wariufiteurudodoruhambiriye ku gikonjo, bamwita Zera.

>